Ubuzima

Ubuzima bw’abiga ubuhinzi muri kaminuza y’u Rwanda buri mu kaga kubera ibyo bahumeka

February-14
04:25 AM 2018

Abanyeshuri biga ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo bavuga ko laboratwari bakoreramo zitujuje ubuziranenge kuko nta mwanya n’umwe usohora ibinyabutabire baba bigiyemo, ibintu bavuga ko bibakururira uburwayi.

Aba banyeshuri bo muri Koleji y’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo CAVM bavuga imyuka mibi bakoresha muro laboratwari yose bayihumeka kandi ngo ishobora kwangiza ubuzima bwabo, ndetse ngo hari na bamwe bisanga barwaye indwara z’ubuhumekero.

Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “murabona izi laboratwari, harimo ibinyabutabire byinshi bishobora kwangiza ubuzima bw’wacu, ariko hari ikibazo cy’uko hatarimo imyenge cyangwa se ahantu hashobora kunyura iyi myuka yinjira mu bantu. Harimo n’indi myuka ishobora kwangiza abantu. Hariho n’igihe usohoka wagera hanze ugasanga warwaye ibicurane, ukumva ufite ikibazo cyo guhumeka.”

Dr Leatitia Nyianawamwiza, umuyobozi wa Koleji y’ubuhinzi, ubumenyi bw’inyamaswa n’ubuvuzi bw’amatungo CAVM avuga ko ibyo bakora ari ukwirwanaho, ariko ngo mu mwaka utaha bazatangira kubaka laboratwari.

Ati “ nk’uko mwabibonye ibi babyita kwirwanaho. Ni ubutore mbega twishakamo ariko mu by’ukuri ntabwo ari laboratwari zujuje ubuziranenge bw’ubushakashatsi cyangwa kwigisha muri kaminuza. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha zizatangira kubakwa.”
Dr Nyinawamwiza avuga ko babizi neza ko mu mikorongiro abana batazabikora neza, ariko ngo bakora iby’ibanze ibindi bakabikora mu bushakashatsi kuri internet.

Gusa aha hanagaragara ikibazo cyo kutajya hanze gushyira mu bikorwa ibyo biga nyamara bikenera ibikorwa cyane kuruta amagambo.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza