Ubuzima

Ubushakatsi bwagaragaje ko kureba amebere y’abagore ku bagabo byongera iminsi yo kurama

April-04
08:31 AM 2017


Mu bushakashatsi bwasohotse muri 2012 mu kinyamakuru International Medecine byemejwe ko kureba amabere y’abagore byongerera abagabo igihe cyo kurama.

Nkuko Ikinyamakuru ‘The Sun’ na cyo cyabigarutseho iyo abagabo barebye amabere y’abagore bibatera akanyamuneza, iki kikaba kiri mu bintu bimwe na bimwe bigira uruhare mu kuramba kw’umuntu.

Iki kinyamakuru cyakoze ubwo bushakashatsi nyuma yo gusanga impuzandengo yo kuramba ku Isi ku bagabo ari imyaka 79 mu gihe ku bagore ari imyaka 82 bakaba barifuzaga kumenya icyatuma n’abagabo na bo iminsi yabo yo kurama yiyongera.

Ibyo kandi bishimangirwa Mark Eis, Umushakashatsi muri kaminuza ya Naples mu Butaliyani nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagabo 500.

Abo bagabo 500 bose nta kibazo cy’uburwayi namba bari bafite, bamwe muri bo basabwe kujya bareba amabere y’abagore buri munsi kandi kenshi gashoboka, naho abandi bagakomeza ubuzima bwabo busanzwe batayareba.

Nyuma y’imyaka itanu, uyu mushakashatsi yasanze abategetswe kujya bitegereza amabere y’abagore ndetse bakanayakoraho bari bafite ubuzima bwiza, nta kibazo cy’umuvuduko w’amaraso bafite, amaraso yabo atembera neza kandi bafite ibyago bikeya by’uko amaraso yabo ashobora kuvura.

Share

Ibitekerezo (2)

  1. jemus 5 Mata, 02:13

    Andika igitekerezo cyanyu hano...kobidakunda

    Subiza iki gitekerezo
  2. 6 Mata, 00:42

    Turabashima kumakuru meza mutugezaho.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza