Ubuzima

Ubuhinde: yaciye agahigo ko kwibaruka imfura ku myaka 72

June-23
10:41 AM 2017

Umugore witwa Daljinder Kaur wo mu gihugu cy’Ubuhinde nyuma yo kumara imyaka 46 yose abana n’umugabo we barabuze urubyaro, yibarutse uruhinja rw’ibiro 5 mu bitaro byitwa controversial IVF clinic mu gihugu cy’Ubuhinde hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga ngabo n’intanga ngore mu icupa.

Daljinder Kaur akomeza avuga ko umugabo we witwa Mohinder Singh Gill amurusha imyaka 7 afite imyaka 79.Yari yasabwe n’abantu benshi kuba yashaka abana arera abakuye mu bigo by’imfubyi ariko akajya avuga ko yizeye ko Imana izamuha umwana we kandi ko afite isezerano ko rizasohoza. Nyuma nibwo bafashe umwanzuro wo gutanga intanga zabo bombi bakazirerera mu icupa birangira umwana avutse.

Uyu mugore akaba ariwe ubu ufite agahigo ku isi ko kubyara umwana afite imyaka myinshi 72 aho uwari ufite agahigo wo mu gihugu cya Spain witwa Maria Del Carmen Bousada Lara wabashije kubyara ku myaka 66 yamavuko.

Daljinder Kaur akomeza atangaza ko yiteguye kurera uruhinja rwe nubwo ashaje ndetse akazanarwishyurira ishuri akarukuza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza