Ubuzima

Ubuhamya: Yaranyimye neza imibonano mpuzabitsina maze umukobwa aranyangira pe.Byagenze bite?

May-15
12:41 PM 2017

Umusore witwa Nsanzimana Innocent w’imyaka 31, yatanze ubuhamya maze arerura avuga impamvu yatumye yihutira kuba yakwisiramuza ndetse akabishyira mu bintu byihutirwa agomba kuba yakora. Ubu buhamya yabutangarije urubuga rw’urubyiruko, www.yeejo.rw , mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umuryango mpuzamahanga W’Abanyamerika urwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, witwa AHF watangizaga igikorwa cyo gusiramura abantu kubuntu hakoreshejwe uburyo bw’impeta. iki gikorwa kikaba cyarabereye i Kabuga ho mu Karere Ka Gasabo.


Nsanzimana Innocent

Nsanzimana Innocent yatangaje ko ubwo yari afite umukunzi we yagiye kumusura, barishimana bagera n’aho bakenera kuba bakora imibonano mpuzabitsina. Gusa ngo ubwo umukobwa yasangaga umusore adasiramuye, yahise amuhakanira aramutsembera. “ navuye masaka njya kumureba i Bugesera Nyamata,maze ndamugurira byose maze tujyana mu cyumba kuko twari twarabyemeranije neza byose mbere yuko njya kumureba. Turatangira na twatundi tubanza, Maze bigeze kure abonye igitsina cyane yahise ambwira shwiiiiiiii shwiiii ngo ntiyagira icyo akorana n’umuntu w’umuturage utazi ibigezweho, utarisiramuza yahise ansiga no mu nzu arigendera ndamubura.”

Nsanzimana yakomeje avuga ko igisebo yakuye aho hantu aricyo cyatumye afata icyemezo cyo guhita ashaka uburyo yakwisiramuza. Ati “Numvise nsebye cyane ukuntu yanyumviye ubusa tukanashwana twari inshuti cyane, nahise mvuga ko nindamuka mbonye amahirwe yo kwisiramuza nzahita mbikora, none uyu mushinga waje mbyumvise mpita nza kugirango nange mbe nakorerwa iyi gahunda yo gusiramurwa.”

Gusa nubwo umukobwa yamusetse ndetse akanamwangira ko bakorana imibonano mpuzabitsina kubera ko adasiramuye, Nsanzimana Innocent ngo anagira ipfunwe iyo ari kumwe n’inshuti ze zisiramuje maze agasanga niwe wenyine ubarimo udasiramuye. Kandi ngo yamaze no kumenya ko kwisiramuza bigabanya uburyo bwo kuba umuntu yakwandura indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina harimo na SIDA, Ibi byose ngo bikaba biri mubimushishikaza akaba ashaka kuba yakwisiramuza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza