Ubuzima

Ubuhamya bwa P-Fla wananiwe imishinga yose atangiye kubera MUGO

January-08
15:40 PM 2018

Umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Hip Hop Murerwa Amani wamenyekanye ku izina rya P-Fla yatangaje ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge atari mu Rwanda bituma anananirwa gukurikirana amasomo yari yagiyemo i Burayi n’umuziki uramunanira.

Uyu musore wigeze no gufungirwa mu Rwanda kubera ibiyobyabwenge yabitangarije mu kiganiro ImboniMusesenguzi cya Television Rwanda cyavugaga ku kurwanya ibiyobyabwenge nk’inkomyi y’iterambere.

P-Fla [Murerwa] agaruka ku ngaruka mbi byamugizeho yagize ati “Natangiye kunywa Heroin (Mugo) ndi I Burayi ku masomo ariko nayo yaje gupfa (kunanira) kubera ibiyobyabwenge.”

Yunzemo ati “Naje kujya mu muziki nawo urapfa kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Namaze umwaka mfunze kubera gukoresha ibiyobyabwenge (Heroin).”

Uretse uyu musore kandi, hari abo minisiteri y’uburezi yatangaje ko bagaruwe mu Rwanda bari baragiye kwiga mu mahanga kubera ibiyobyabwenge.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza