Ubuzima

Ubuhamya: Avuga ko amaranye SIDA imyaka irenga 20 aratanga inama (Video)

March-29
11:06 AM 2017

Muri abo bari baranduye umukuru yamubyaye muri 1994 ari nayo mpamvu ahamya ko nawe icyo giye ashobora kuba yari yaramaze kwandura. Nk’umwe mu bagenerwabikorwa ba AHF Rwanda yavuze ko Ikigonderabuzima cya Kacyiru cyamufashije cyane harimo kumugira inama ndetse n’ingamba agomba gufata nyuma yo gusanda yaranduye.

Yongeye ho ko nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igiri iti” uruhare rwacu mu kurinda no gupimisha abana bacu”, bityo ko abantu bari bakwiriye kujyana abana babo ku mavuriro ngo bamenye uko bahagaze.

Yavuze kandi ko umugabo we yitabye Imana muri 2007 cyane ko icyo gihe uburyo bwo kubona imiti byari bigoye cyane ariko kandi ngo akaba yarapfuye yari umukozi kandi uzirikana cyane uko abana be bazabaho mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “ nagira inama buri muntu wese yo gufata umwanzuro wo kujya kwisuzumisha akamenya uko ahagaze cyane cyane tukita kubana cyane ko nubwo bishoboka ko ababyeyi baba ari bazima nyamara abana bo baranduye”.

Yongeraho ko kandi Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikowa bayo nka AHF Rwanda bakora ibishoboka byose kugira ngo bite ku babana n’ubwandu bw’agakoko Gatera SIDA mu rwego rwo kubona imiti ku buryo bworoshye ndetse n’ubundi bufasha butandukanye kugira ngo ubuzima bwabo bumere neza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza