Ubuzima

Rubavu: Ushobora gutera inkunga Ibirori bya Noheri bitegurirwa abana babana n’ubumuga (Uko wabigenza)

October-04
15:51 PM 2017

Ni kenshi twumva, tukabona abana cyangwa abantu bakuru babana n’ubumuga bugiye butandukanye ndetse ugasanga hari byinshi mu bikorwa bya muntu batabasha gukora nko kwiga, gukora imirimo ibyara inyungu cyangwa no kwinezeza nk’abandi mu buryo bugiye butandukanye, bityo ugasanga batisanga muri sosiyeti ndetse rimwe na rimwe bakumva bafite ipfunwe mu buzima bwa buri munsi.

Joyeuse Noella Arahirwa ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utuye Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ategura igikorwa ngarukamwaka yise ARAHIRWA FOUNDATION kiba buri mwaka taliki ya 24 ukuboza bucya Noheli iba. Iki gikorwa ahuriza hamwe abana babana n’ubumuga ubwo aribwo bwose baba mu agace runaka ndetse n’abandi bantu babishaka mu ukuganiriza abo bana hagamijwe kubagarurira icyizere no kubumvisha ko hari byinshi byiza bibategereje.

Muri iki gikorwa, habamo udukino dutandukanye, kuvuga imivugo, amarushanwa, gusangira, kuganira no gufata amafoto n’abo bana byose mu uburyo bwo kububakamo icyizere.

Ku ikubitiro Arahirwa foundation 2016 yabereye I Gatagara i Nyanza, ubu ku inshuro ya 2 Arahirwa foundation 2017 ikaba izabera ahitwa Ubumwe Community Center mu karere ka Rubavu.

Noella aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw avuga ko igitekerezo cyo kujya ategura iki gikorwa ngarukamwaka yagikuye ku ubuzima abonana abana bafite ubumuga ahereye kuri murumunawe witwa Ashimwe Ange Theonestine nawe ubana n’ubumuga aho avuga ko usanga baba bakeneye umuntu wabumva akabitaho ndetse akagerageza no kubafasha kugera no kubyo batabasha kwigezaho.

Ati" niba tureba neza, ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye, usanga bishyirwa ahantu hatagerwa n’umuntu ufite ubumuga mbese usanga we atatekerejweho".
Aha yatanze urugero kuri Ashimwe uzi guhimba no kuvuga imivugo ariko ugasanga amahirwe menshi amucika kubera atabasha kuhagera.

Abajijwe aho akura ubushobozi, Noella avuga ko kugeza ubu nta bigo yari yabona bakorana usibye gusa abantu bake bo mu matsinda ya whatsapp ndetse no kuba yarakoresheje urubuga rwa interineti rwitwa gogetfunding.com mu gukusanya no kumenyekanisha iki gikorwa.
Akomeza kandi ahamagarira abandi benshi kuzaza bakifatanya kuri iyi nshuro anahamagarira ibindi bigo kuzaza kwifatanya kugirango iki gikorwa cyaguke.

Mu magambo ye akomeza agira inama abantu ati " ku abantu bafite ubushobozi nabagira inama yo gufasha kuko ntawamenya icyo iminsi ihatse, rero byaba byiza baje tugafatanya kugira uwo twubakira icyizere cy’ubuzima kuko n’imana yazabiduhembera".

Hasigaye iminsi itari myinshi kugirango Arahirwa foundation2017 ibe, uwaba afite inkunga yayinyuza kuri konti ikurikira:

Accout name: Joyeuse Noella Arahirwa
1003040103624801 muri Access Bank , cyangwa akaba yamuhamagara kuri nimero ya telephone: +250784761154 cyangwa akamwandira kuri e-mail joyeusenoella@gmail.com

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza