Ubuzima

Niba ugira ikibazo cyo kubura ibitotsi mu gihe cy’ubushyuhe, dore uko wabyitwaramo

September-07
17:23 PM 2016

Muri iki gihe turimo cy’ubushyuhe, abantu benshi basigaye bagorwa no gusinzira aho usanga bamwe bavugako batangira gusinzira mu masaha yo murukerera. Biba bigoranye gusinzira iyo hari ubushyuhe bwinshi kabone n’iyo umuntu yaba ananiwe, uku kubura ibitotsi biterwa ahanini n’ibura ry’umwuka uhehereye mu cyumba umuntu aba aryamyemo.

Nkuko tubikesha Doctissimo.fr bavugako hari Inama umuntu yakurikiza agashobora gusinzira mu gihe hari ubushyuhe bukabije.
1.Ibikoresho bikonjesha mu cyumba

Ni byiza gushyira mu cyumba ibikoresho bifasha kugarura ubukonje, ariko mugihe udafite ubushobozi bwo kugura ibi bikoresho doreko bihenda,ushobora gusasa ishuka itumye cyangwa ugatosa irido.
Ku bantu batuye mu nzu igerekeranyije, ngo burya hejuru hashyuha cyane kurusha hasi. Mu gihe wumvise ubushyuhe bwabaye bwinshi uri hejuru, ushobora kujya kuryama mu byumba byo hasi.

2.Kurya ibiryo byoroshye kandi kare
3.Kunywa amazi menshi ku munsi na mbere yo kuryama
4.Koga mbere yo kujya kuryama
5.Kuruhuka ku manywa

Benshi ntibakunda igihe cy’ubushyuhe bwinshi ariko iyo umenye uko ububamo, ubuzima bukomeza kuba bwiza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza