Ubuzima

Ngoma: Impamvu abagabo babeshya iyo bagiye kwisiramuza

July-18
10:01 AM 2017

Ubuyobozi bw’icyigo nderabuzima cya Rukira buvugako ubwitabire bukiri buke ku bagabo barengeje imyaka 35 .


Abaganga bari mu gikorwa cyo gusiramura

Uwizeyimana Gerard ni umwe mu bagabo bateye iya mbere baza kwisiramuza mu kigo nderabuzima cya Rukira aho yavuze ko utinyutse kujya gukoresha iyi gahunda akuze bimusaba kutabwiza ukuri abo bahuye agiyeyo kubera isoni no kumva yasekwa.

Yagize ati”Iyo bambonye barambaza ngo ese nawe uraje kwisiramuza? nti reka nazanye umwana. Nkubu harabo nabwiye ko nagiye kwisiramuza nyuma abarenga 10 baraje”

Aganira na KT Radio Mizero umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rukira avuga ko kwisiramuza bitareba abakuze gusa ahubwo n’abana nabo birabareba yagize

Ati”kuva kumyaka 10 kuzera kumyaka 30 ubona ko byitabirwa neza ariko abaregeje iyo myaka usanga ubwitabire ari bukeya. Kwisiramuza ni ubundi buryo bw’isuku kuko kiriya gihu kibikamo imbere amavuta ageraho agahinduka ikizatera umugabo kanseri cyangwa akaba yakwanduza umugore we.”

Nubwo usanga kwisiramuza bititabirwa n’abagabo bamaze gushinga ingo, abo bashakanye usanga imvugo yabo yumvikanisha ko iki gikorwa ari ngombwa kandi bamaze kumenya agaciro kacyo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza