Ubuzima

Muyumbu: Paul Kagame yaduhaye imiti igabanya ubukana bwa SIDA imva yacu yari yamaze gucukurwa

July-31
15:53 PM 2017

Nyuma yaho umukandida RPF inkotanyi yiyamamarije muturere dutandukanye tw’Intara y’iburasirazuba agaheturira mu karere ka Rwamagana, abanyamuryango ba RPF inkotanyi m’umurenge wa Muyumbu bateraniye kukigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Muyumbu aho bamamazaga umukandida wabo.

Mu buhamya bwahatangiwe abaturage batanze ubuhamya bwabo bw’ibyo umukandida wa RPF inkotanyi Kagame Paul yabagejejeho, Nyiramakuba Vestine mubuhamya bwe yagize ati:”Kagame Paul yahagaritse jenoside, yampaye inka nywa amata amatama aratengamara, yampa imbabura yacana rumwe iyo nshatse nshana mpagaze, yaduhaye ikigo nderabuzima cya Muyumbu aho dufatira imiti igabanya ubukan bwa SIDA. ”

Yakomeje avugako kudatora kagame Paul kwaba ari ukwima uwakugabiye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza