Ubuzima

Muhanga: Impamvu abagore bishimira ibura ry’amabuye y’agaciro byateye intimba abagabo

October-06
01:52 AM 2017

Abogore bo mu karere ka Muhanga umurenge wa Rugendabari ubu akanyamuneza ni kose nyuma yaho ngo amabuye y’agaciro agiye agabanukira bigatuma abagabo babo babura aho bakura amafaranga ngo yabatezaga kurara mutubari ndetse no kubaca inyuma.

Nkuko tubikesha tv1 abagore bagaragaje akanyamuneza bafite ubwo umunyamakuru yabaganirizaga bakamubwira akabari k’umutima .
Umwe muribo yagize ati:”ntiwamenya neza impamvu ibibatera neza ariko iyo babonaga amafaranga ntibatahaga rwose batahaga aruko ashize ndetse wababaza bakaguhata imigeri n’inshyi agahita akohereza iwanyu.”

Naho k’uruhande rw’abagobo bo bavugako ubu bakonje bitewe nuko amafaranga atakiboneka kubera ko amabuye y’agaciro bayakuragaho atakiboneka none bikaba byaratumye bahinduka abana beza. Umwe ati:”ntitukibaca inyuma, nonese wajyana ikiko umurengwe w’amabuye yagaciro washize tukaba abana beza, ntawe ukibaca inyuma ubu agaciro k’abagore twarakabasubije.”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza