Ubuzima

LONI iratabariza ibihumbi 400 by’abana bashobora kwicwa n’inzara muri Congo

December-13
06:25 AM 2017

Kuri uyu wa Kabiri kuwa 12 Ukuboza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef) ryatangaje ko rihangayikishijwe nuko abana barenga ibihumbi 400 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashobora kwicwa n’inzara mu gihe gito niba nta ngamba zifashwe kuri icyo kibazo.


Inzara yibasiye abana by’umwihariko bari munsi y’imyaka itanu

Nkuko tubikesha ikinyamaru "The Easter African" Unicef ivuga ko Repubulike iharanira demokarasi ya Congo yugarijwe n’inzara kandi bikaba bigira ingaruka cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu gihugu cyugarijwe n’inzara ivanze n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Iki kibazo ngo gikomeye mu ntara ya Kasai imaze igihe irangwamo imvururu n’imirwano itandukanye.

Raporo y’umuryango mpuzamahanga ivuga ko iyo mirwano imaze benshi bamaze kuhatakariza ubuzima, abandi bava mu byayo ariko ahanini abana bari munsi y’imyaka itanu akaba aribo babigenderamo kurusha abandi.

Umuryango w’abibumbye utangaza ko nibura mu mwaka ushize honyine abantu basaga miliyoni 3,9 bagizweho ingaruka n’imvururu n’amakimbirane bikomeje kuyogoza intara ya Kasai harimo imfu, ubuhuzu, gufatwa ku ngufu, gutotezwa, gushyira abana mu gisirikare, n’ibindi byinshi bibangamira ikiremwamuntu.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza