Ubuzima

Kunywa itabi kimwe mu byorezo byugarije isi

April-06
05:53 AM 2017

The Global Burden of Diseases, ni raporo yasohotse mu kinyamakuru cy’ubuzima, The Lancet ikaba itangaza uko kunywa itabi bihagaze mu bihugu 195 ku isi kuva hagati y’umwaka w’ 1990 kugeza muri 2015.

Abashakashatsi basanze mu mwaka wa 2015, abagera kuri miliyari imwe baranywaga itabi buri munsi; benshi mu barinyweye bakaba ari abo mu Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mubare ukaba wariyongereye cyane ugereranyije no mu 1990 aho bari miliyoni 840, ibi ariko bikaba binafitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage muri rusange.
Muri iyi raporo igaragaza ko kandi mu 2015, umubare w’abahitanwe n’ibibazo biterwa no kunywa itabi ari miliyoni 6.4, bakaba bariyongeyeho 4.7% ugereranyije no mu 1990.

Mu Rwanda nta mubare uzwi w’abantu bahitanwa n’indwara zituruka ku itabi, gusa mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu myaka ine ishize bwerekanye ko abagera kuri 13.9% bafite hagati y’imyaka 15-64 barinywa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza