Ubuzima

Kuki ababyeyi batinya kuganiriza abana babo ibyerekeye imibonano mpuzabitsina?

January-23
04:02 AM 2017

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Mutarama 2017 nibwo umuryango w’abibumbye UN ukorera mu Rwanda wateranye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu mwaka wa 2016 aho abitabiriye barimo urubyiruko,abana ndetse n’abakuze aho baganiriye mu matsinda uruhare rw’umubyeyi mu kuganiriza abana ubuzima bw’imyororokere ndetse no kwirinda Ubwandu bushya bwa SIDA.

Urubyiruko rwateranye ukwarwo maze abenshi bemeza ko ababyeyi babo batabaganiriza kubirebana n’imyororokere. Umukobwa wiga muri Kaminuza yagize ati ababyeyi ntibanganirije k’ubuzima bw’imyororokere cyangwa kwirinda SIDA kuko ubanza baba bitinya kubikomozaho ariko nkeka ko byaba byiza ababyeyi bagiye baganiriza abana babo. Nicole wiga mu mashuli yisumbuyeya yatangarije Yeejo.rw nawe ati ababyeyi banjye babashije kunganiriza kandi ikindi buriya natwe urubyiruko twakagiye tuganiriza ababyeyi bacu mu kwirinda SIDA n’ubuzima bw’imyororokere tugatangiza icyo kiganiro.

Ababyeyi hagati yabo nabo baganiriye maze umwe muri ati twe nk’ababyeyi turitinya,twumva bitubangamiye kuba twakwerura ngo tuganirize abana bacu ibyerekeye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda SIDAkuko ntekerezako kubibibigisha cyangwa kubiganirizaho byatuma bashaka uburyo bajya kubikorera ahandi bagirango bimare amatsiko yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abitabiriye izihizwa ry’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA babashije kwipimisha SIDA ndetse no guhabwa udukingirizo. Ushinzwe kurwanya ubwandu bwa SIDA muri AHF Rwanda Etiene Hakizimana yagize ati twatanze udukingirizo 1005 ndetse abagera kuri 64 barimo abategarugori 14 bapimwe SIDA aho nta numwe wagaragayeho ubwa.

Kanda hano urebe amafoto uko byangenze.

Video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza