Ubuzima

Kugwingira k’umwana si ikibazo ku muryango gusa n’iterambere ry’igihugu riradindira : Minisitiri Gashumba Diane

October-09
07:33 AM 2017

Ibi byatangajwe na minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo MINISANTE yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi itera ku gwingira kw’abana akaba yahamagariye abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi bombi umugore n’umugabo kwita ku buzima n’imibereho myiza y’umwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka ibiri, iyi gahunda bakaba bayise kwita ku mwana umwonsa iminsi igihumbi ya mbere.

Nk’uko tubikesha RBA, Dr Gashumba yagize ati: “twashyizeho indirimbo irimo ubutumwa bw’abanyarwanda ihuriweho n’abahanzi batandukanye yitwa iminsi 1000 izadufasha gukomeza gukora ubukangurambaga mu buryo buhoraho.” Iyi ndirimbo ngo ikazafasha ababyeyi muri iyi gahunda yo kwita ku mirire myiza y’abana.

Minisitiri Gashumba yakomeje avuga ko iyo umwana agwingiye bitaba ikibazo ku babyeyi gusa, ahubwo n’igihugu kiba kidindira mu iterambere aho yagize ati: “Kugwingira si uburwayi bubitera gusa, n’imirire mibi irabitera. […] Iyo umwana agwingiye, ntago kiba kikiri ikibazo cy’ababyeyi gusa ahubwo n’iterambere ry’igihugu riradindira kuko bimugiraho ingaruka nyinshi yaba mu mikorere ye no mu myigire ye ntashobora kugera ku ntego ze neza. [….] Ntiwavuga ko ufite iterambere hakigaragara abana bafite iki kibazo.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje ahamagarira abanyarwanda bose by’umwihariko ababyeyi bombi kurwanya imirire mibi mu ngo ariko cyane cyane mu bana bataruzuza imyaka 2 kuko ariryo banze ry’ubuzima bwabo. Bamwe mu babyeyi bitabiriye iyi gahunda batangaje ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibyiza byo kwita ku mwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka 2 byabafashije mu kurinda abana babo ibibazo byo kurwaragurika no kugwingira.

Iyi gahunda ikaba by’umwihariko ari iyo kurushaho gushishikariza ababyeyi kwita ku mwana kuva bamutwite, yavuka bakamwonsa amezi 6 nta kindi baramuha uretse ibere, nyuma bakamuha imfashabere yiganjemo imboga n’imbuto kugeza agize imyaka ibiri acyonka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza