Ubuzima

Kiriziya ntikozwa ikwirakwizwa ry’udukingirizo mu mashuli intandaro z’inda zitateguwe

October-01
17:10 PM 2017

Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’uburyo urubyiruko rwiroha mumibonano mpuzabitsina idakingiye ibaviramo ingaruka zitandukanye harimo nkokwandura zirusi itera sida ndetse nogutwara inda zitateganije, nimuri urwo rwego leta yagiye ishaka uburyo yavugutira iki kibazo nkaho yiyemeje gukwirakwiza udukingirizo mubigo by’amashuri kugirango byibuze uwananiwe kwifata yitabaze agakingirizo.

Kiriziya Gatolika ntikozwa iby’iri kwirakwiza ry’udukingirizo mu bigo by’amashuri nkuko byumvikana mukiganiro Fine FM yagiranye na Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora diyoseze ya kabgayi.

Mu magambo ye musenyeri Smaragde yagize ati:”njyewe numva guha umuntu agakingirizo ntibigabanya ubusambanyi ahubwo birabwongera kuko nutagakoresha agatwaye mumufuka aba abitwaye mubitekerezo kuko nugakoresheje rimwe kabiri ageraho akakajugunya kuko batagakunda. ”

Akomeza avugako guha abana udukingirizo atariwo muti wikibazo kuko abana batavuka bafite ingeso y’ubusambanyi ahubwo bigaragarako sosiyete ariyo ibahindura kandiko ababyeyi nabo badohotse kubijya nimirererwe yabana babo ngo bari bakwiye kwisubiraho bagaha uburere buboneye kubijyanye nimibonano mpuzabitsina.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza