Ubuzima

Kigali: Filime ku muco wo ‘kunyaza’irerekanwa bwa mbere, irakirwa ite? (Ikiganiro)

May-25
02:46 AM 2017

Umubiligi Olivier Jourdain, umuhanga mu bya sinema wakoze filime mpamo mbaramkuru ‘L’eau sacrée’ (amavangingo)ivuga ku muco wo ‘kunyaza’ uha ibyishimo umugore mu gihe cyo gutera akabariro , afite amatsiko yo kureba uko abanyarwanda bayakira ubwo aza kuyerekana bwa mbere I Kigali.


Dusabe Vestine/Zirara Zubakwa Flash FM

Iyi filime igaragaramo umukinnyi w’imena Vestine usanzwe akora ikiganiro Zirara Zbakwa kuri Flash FM ndetse akaba yaranamufashije kugirango iyi filime ifatwe amashusho neza.


Umubiligi Olivier Jourdain na Vestine Dusabe batanga ikiganiro

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw, Olivier Jourdain wakoze akanayobora filime L’eau sacrée’ cyangwa Sacred water afite inyota yo kureba uko abanyarwanda baza kuyakira kuko ari ubwa mbere igiye kwerekanwa I Kigali.

Olivier Jourdain yagiranye ikiganiro na Yeejo.rw

Yeejo.rw: Igitekerezo cyo gukora iyi filime cyavuyehe?

Olivier Jourdain: Naje muri 2009 bwambere nibwo namenye ku kunyaza igihe narindi gukora kuyindi filime.Nakozeho ubushakashatsi mu mwaka wa 2013 maze nyuma mu mwaka wa 2015 nibwo natangiye gufata amashusho nibwo nagize amashyushyu yo gukoraho filime ku muco wo kumena amazi.

Nkora iyo filme Africa Marche mu 2009 nibwo umukinnyi w’imena yahoraga avuga ukuntu yamennye amazi nijoro. Bukeye ngiye kumufata amashusho mbona yanitse matera ku manywa mubajije icyo bisobanura abinsobanurira mu bwiru uko bamena amazi mu yandi magambo atarasa ku ntego kuko niko nabonye abanyarwanda bameze. Nibwo natahuye ko inaha uwo muco uhari. Ubwo buryo nasobanuriwemo bwa gihanzi nibwo nakoresheje muri filime.

Nkatwe abazungu usanga turi ba nyamwigendaho ,dushaka kumenya ibintu tubyiyigishije ariko hano nabonye ibintu ari uruhererekerane bisangirwa,biganirwaho abantu bakabimenya. Iyo ugiye nko mu cyaro usanga uyu muco wo kumena amazi ugihari.

Yeejo.rw: Hari Imbogamizi wagize mu ifatwa ry’amashusho?

Olivier Jourdain :Icyo gihe kubona abategarugori bavuga ku nsanganamatsiko byari bigoye kuko ndi umugabo w’umuzungu.Mbitangira bayri bigoye abantu ntibashakaga kuvuga maze hari abangiriye inama yo gukorana na Vestina usanzwe akora ikiganiro gifitanye isano na filime yanjye maze nyuma abashakanye bamwe na bamwe barafungutse bakerura bakavuga. Vestina ukora kuri Flash FM yaramfashije kuko asanzwe akora ibiganiro nkibi.

Yeejo.rw: Kubera iki wahisemo gukora filime ivuga ku kumena amazi?

Olivier Jourdain : Igihe ubiganiraho ku muco wo kunyaza n’abandi bakabiganiraho nta kibazo mbonamo niba vestina yabikomozaho ni ukuvuga ko nta kibazo. Nabonye gahunda ya vestina ari ukugirango abantu bakuze bubatse babiganiraho ntibaceceke kugirango umuco wo kumena amazi udacika kuko niho urugo ruba rwubakiye.

Yeejo.rw: Kuki mwahisemo u Rwanda kuhakorera filime?

Olivier Jourdain : Dufata amashusho byari byiza kuko ubutumwa bwatangagwa bwari butandukanye kuko benshi nabonaga benshi bakora filime mu Rwanda zivuga kuri jenoside,intambara ariko ndavuga nti ni byiza gukomeza tuvuga no ku bindi kandi u Rwanda ni igihugu cyiza gifite inkuru zishimishije niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo gukora ku bindi byiza bihari.

Yeejo.rw : Aho iyi filime yerekanwe mu bindi bihugu yakiriwe ite?

Olivier Jourdain : Filime yerekanwe mu bihugu bitandukanye nka Canada,Ubutariyani,Esipanye,Amerika,Uganda ndetse aho mu Bubiligi yishimiwe dore ko abanyarwanda baje kuyireba. Benshi mu burayi nahandi bamaze kuyireba iyi filime usanga baratangiraga kwirebaho bibaza ko niba bajya bamena amazi neza , ko bashobora kubikora cyangwa bakaganiriza cyane abo bashakanye kuri iriya ngingo. Iyi filime yababereye indorerwamo ku ngingo yo gutera akabariro. Bamwe bavugaga ko umugabo ariwe ukora akazi kenshi kugirango afashe umugore we kumena amazi kugirango amuryohereze.

Mu Bugande hanze y’umujyi naho yakiriwe neza kuko naho uyu muco urahari uzwi ku izina rya Kacabali ariko kampala ho ntibarayibona ndetse n’umuco wo kumena amazi ntabwo uvugwaho cyane ariko ngo nabo banyotewe no kubimenya. Muri Uganda yarakunzwe cyane aho iyi filime yerekanywe incuro 2 haza abarenga ijana na mirongo itanu ndetse agurisha na DVD 60.

Yeejo.rw: Gukora kuri iriya filime umugambi wari uwuhe?

Olivier Jourdain:Nkora iyi filime sinari ngambiriye kugaragaza ko mu Rwanda bazi kumena amazi ahubwo nashakaga kwerekana uyu muco wabo wihariye utandukanye n’indi .Ikindi mbona abazungu iyo barangije kureba iyi filime bavuga ko ubutaha bazagerageza kumena amazi ndetse bakazasura n’u Rwanda kubera babonye ubwiza bwa filime. Hari bamwe bajya bampamagara bambwira bati niko ko byananiye mbigenze gute?

Yeejo.rw: Ese utekerezako abanyarwanda baza kwakira gute filime yawe?

Olivier Jourdain: Mfite amatsiko yo kuzareba uko bazayakira.Ndizera ko baza kuyishimira nkuko abandi bayishimiye.Nkeka ko bazaza ari benshi kandi na nyuma yo kureba filime hazabaho umwanya w’ibibazo nshobora kuzasubiza kubashaka kumenya byinshi kuri iyi filime.

Olivier Jourdain akomeza avuga ko Iyi filime ivuga kuri ubwo buryo bukoreshwa bwo kumena amazi, mu buzima busanzwe uko biba byifashe aho cyane cyane abashakanye baba bagomba kubiganiraho ,ntibahishanye amabanga no guhuza mu rukundo ndetse itanga ubutumwa ku bakundana,no ku bashakanye.

Iyi filime yarebwe na Minisitere y’umuco na siporo MINISPOC ndetse na RALC inteko y’umuco nyarwanda n’ururimi ndetse Olivier Jourdain yemeza ko bamuhaye icyemezo kimwemerera ko iyi filime yakwerekanwa mu Rwanda.

Olivier Jourdain yatangiye gukora filime mu mwaka wa 2009 akaba yarize itangazamakuru ndetse akorera igihe kinini Televiziyo y’u Bubiligi.

Iyi filime Sacred Water irerekanwa kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Gicurasi 2017 mu busitani bwa Mulindi Japan One Love project ahazwi nko kwa Rasta aho Kwinjira ari 1000.

Irebere incamake ya filime Sacred Water

Kanda Share ,Kora Like igere kuri benshi muraba mudufashije

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza