Ubuzima

Kigali: AHF ikigo kitanga udukingirizo ku buntu kizihije isabukuru y’imyaka 30 gikorera ku isi

December-06
02:15 AM 2017

Umushinga ushinzwe kurwanya icyorezo cya sida (AHF Aids Health Foundation) wizihije isabukuru y’imyaka 30 bakora ku isi. Ni gikorwa cyabaye ku wa 4 Ukuboza 2017 muri convention center aho AHF yari yafatanyije na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bose.

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye ibi birori, Cynthia Davies, umuyobozi wa AHF ku isi, yatangaje ko nyumay’imyaka 11 batangiye gukorera mu Rwanda, bakorana nibigo birwanya icyorezo cya sida bigera kuri 25 mu turere 10, anongeraho ko hari intambwe ndende imaze guterwa mu kurwanya icyorezo cya sida kuva aho batangiriye gukorera.

Cynthia yagizeati: “twaje hano mu Rwanda mu kwifatanya na minisiteriy’ubuzima mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 AHF ikora ku isi. Mu myaka 11 dutangiye gukorera hano mu Rwanda, ubu dukorana n’ibigo 25 mu turere 10. Dufite intego zo kongera ibikorwa byacu ndetse n’ibigo dukorana nabyo dufatanyije na minisiteri y’ubuzima, kugirango duhashye icyorezo cya sida”.

Cynthia Davis asanga hakiriho imbogamizi bagenda bahura nazo,nk’aho usanga abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 12-25 bacyandura ku kigero kiri hejuru, ariko bakaba bafite ingamba zo kubigisha.

“abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imya 12-15 bandura virusi itera sida ku kigero kiri hejuru, ariko dufite ingamba zo kubigisha uburyo bwo kwirinda kugirango bakomeze amashuri yabo neza rimwe na rimwe ajya abangamirwa nuko batwaye inda zitateganyijwe”

Singirankabo Ignace, umunyamabanga shingwabikorwa muri minisiteri y’ubuzima yashimye uburyo AHF Rwanda ibafasha mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya sida, aho kugeza ubu bakorera mu turere 10 mu gihungu mu ma vuriro 25.
“Mu by’ukuri mu myaka 11 AHF imaze ikorera hano mu Rwanda, idufasha muri byinshi nkaho batwishyurira abakozi, batanga udukingirizo ku buntu no mu bindi bikorwa bagenda badufashamo.”

Nkuko bitangazwana Singirankabo Ignace, u Rwanda rwiyemejeko mu mwakawa 2030,byibuze 90% by’abanyarwanda bazaba bazi uko bahagaze. 90% by’abanduye bafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera sida, naho 90% by’abafata imiti byibuze ibagirira akamaro bityo muri uwo mwaka icyorezo cya sida kikazaba cyaragabanutse.

Nubwo hari ingamba zifatwa na minisiteri y’ubuzima zo kugabanya icyorezo cya sida mu Rwanda, Singirankabo Ignace atangazakohakiri imbogamizi z’amikoro.
“kugeza ubu inkunga z’amahanga twakoreshaga mu kurwanya icyorezo cya sida zaragabanutse, ariko leta y’u Rwanda igerageza kuziba icyo cyuho”.
Muri ibibirori bya AHF, umwe mu banduye agakoko gatera sida witwa Donata atangaza ko AHF yamufashije cyane mu kwipimisha no gufata imiti, bityo akaba yariteje imbere we n’umuryango w‘abana 3.

Yagize ati: “ndashimira AHF Rwanda na letay’u Rwanda byamfashije mu kwipimisha no gufata imitiy’agakoko gatera sida. Ubu ntunze umuryango w’abana batatu. Ubumfite uruganda rukora amasabune akomeye ndetse n’ayamazi”.
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa muri 2015, kugeza ubu mu Rwanda 24% by’abagabo na 16% by’abagore ntibaripimisha narimwe agakoko ka sida.

Amwe mu mafoto yaranze Kwishimira ibyagezweho na AHF


Etienne Hakizimana yahembwe nk’umukozi mwiza w’umwaka muri AHF Rwanda

Video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza