Ubuzima

Kayonza: Bategereje vuba kwegerezwa amazi meza bakareka gutekesha amazi y’ikiyaga

July-19
09:48 AM 2017

Abaturage bo murenge wa Ndego mu kagari ka Kiyovu bifuza kwegerezwa amazi meza kuko umuntu akora urugendo rw’iminota 30 irenga ugana aho bavoma amazi mabi yo gutekesha .


Mukarukundo Claudina avoma amazi yo gutekesha

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw, Mukarukundo Claudina w’imyaka 20 twasanze kuri iki kiyaga avoma hamwe n’abandi baturage, asobanura ibanga ryo gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kibari ati” nta mazi meza dufite niyo mpamvu twaje kuvoma hano aya mazi kuko turayatekesha kandi turayanywa . Mbere yo kuyakoresha turabanza tukayateka.

Undi musaza wagaragaye anywa ayo mazi y’ikiyaga yavuzeko ubusanzwe amazi y’ikiyaga aba ari urubogobogo kandi nubwo hari abarwara atakwemeza ko biterwa no gukoresha amazi y’ikiyaga.

Abaturage bagaragaza ko bifuza ko ubuyubozi bwabafasha kubegereza amazi meza bakabaha za robine hafi yabo mu buryo bwo kwirinda indwara ziterwa ko kunywa amazi mabi.

Undi muturage yagize ati iki kibazo twanakibwiye guverineri ubwo aheruka gusura umurenge wacu wa Ndego . Ubu ubuyobozi bw’umurenge bwatwijeje ko mu kwezi kwa Nzeli iki kibazo kizaba cyakemutse. Ubu turategereje.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude atangaza ko iki kibazo kizwi kandi kiri muri gahunda y’imihigo iteganyijwe keswa mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2018. Meya Yagize ati Hirya no hino turimo turakora za robine mu gufasha abaturage kubona amazi meza .Tubifite mu mihigo yacu ndetse no mu ngengo y’imari mu mwaka utaha. Twizera ko amazi bari buyabone.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko 70 ku ijana by’abaturage batuye aka karere bagejweho amazi meza kandi ko 30 ku ijana bisigaye biri muri gahunda y’umwaka .
Muri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS 2 mu kwegereza abaturage amazi meza bigeze ku kigereranya cya 85 ku ijana bivuye 74 mu mwaka wa 2010. Mu mwaka wa 2018 byitezwe ko abaturage ijana ku ijana bazaba bafite amazi meza.

Yinywera amazi y’ikiyaga ntacyo yishisha abandi imirimo ikomeje

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza