Ubuzima

Kayonza: Abagore babyarira mu nzira baratakambira Leta

September-25
12:45 PM 2017

Abaturage bo mu karere ka Kayonza umurenge wa Murundi akagari ka Buhabwa umudugudu wa Gakoma ya mbere baratakambira leta bayisaba kubaha ivuriro hafi kuko nkiyo umugore agiye kunda bibasaba gukora urugendo rw’amasaha atatu kugirango babashe kumugeza kukigo nderabuzima hakaba harigihe babyarira munzira batarabasha kumugezayo.

Nkuko tubikesha Radio one bamwe mu baturage baganiriye nayo bagize bati:”bidusaba gukora urugendo rurenga amasaha atatu n’amaguru ariko nkuwifite we atanga amafaranga igihumbi na maganatanu kugirango moto ibashe kumugeza ku kigo nderabuzima, ariko nyine urabyumva nkiyo ari umugore w’umuntu utifashije hari igihe birangira abyariye mu nzira ataragera ku kigo nderabuzima.”

Ariko kurundi ruhande rw’ubuyobozi bwo butangazako ababaturage batuye ahantu yatagenewe guturwa ndetse bitashobokako begerezwa ibikorwa remezo, ngo icyororoshye nuko bakwimuka bakajya gutura kumudugudu aho byorohera leta kubegereza ibikorwa remezo harimo n’ibitaro bifuza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza