Ubuzima

Impamvu abakobwa aribo bandura cyane SIDA kurusha abahungu

March-29
10:57 AM 2017

Jean Pierre ukora muri iki kigo cya RBC yavuze ko mu rubyiruko uri hagati y’imyaka 21-25 y’amavuko ubwandu bw’agakoko ka SIDA buri ku kigero cya 0.5% ku bahungu mu gihe abakobwa bo ari 2.5. Ibi bivuze ko umubare w’abakobwa banduye agakoko Gatera SIDA ari inshuro eshanu uw’abahungu.

Zimwe mu mpamvu zitangwa nk’izishobora kuba zitera iki kibazo harimo ibishuko by’abagaboo bakuze bazwi nka ba Sugadadi (sugar Daddy), gukunda ibindu kuburyo bukabije ku bana b’abakobwa n’ibindi.

Jean Pierre atanga inama ku babyeyi zo kwita kubana baho bakabaganiriza kandi agakingirizo kakaza ku mwanya wanuma kubera ko habanze kwifata, ubudahemuka n’agakingirizo hanyuma ibindi byose byakwanga hakaba ariho hakoreshwa agakingirizo.

Yagize ati: Ababyeyi bagomba kwita ku bana babo ntibahugire mu gushaka amafaranga gusa ahubwo bagashakira umwanya abana babo bakaganira kandi bakababwira ko agakingirizo kaba ku mwanya wanyuma ibindi byanze kugirango urugambwa rwo kurwanya SIDA rusashe gutsindwa neza.

AHF Rwanda yashyizeho kiyosikie enye mu mujyi wa Kigali zitangirwamo udukingirizo kugira ngo ifashe urubyihuruko n’abandi bose bashobora kudukenera bakatubura kutubona hafit. Izi kiyosike zikaba zarashyizweho hashingiye ku handu hagaragaye ubwandu buri hejuru mu mujyi wa Kgiali, dore ubu ziri mu duce dutandukanye nka Remera, Nyamirambo,Gikondo na Kicukiro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza