Ubuzima

Impamvu abangavu bakwiye kumenya ubuzima bw’imyororokere

March-10
07:35 AM 2017

Abana b’abakobwa haba abiga mu mashuli abanza cyangwa ayisumbuye bagenda bagerwaho n’ibibazo bitandukanye birimo guterwa inda bakiri bato bikaba byasubiza inyuma imikurire n’imibereho yabo ndetse no gucikisha amashuli. Amasomo arimo kumenya ubuzima bw’imyororokere ( Adolescent and sexual reproductive Health ) ni amwe mu yabafasha gusobanukirwa byinshi kuri yo haba kubivugaho,kubiganiraho no kubyiga.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’abagore ku rwego rw’igihugu I Nyabihu, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abana b’abakobwa gusigasira agaciro Umunyarwandakazi yasubijwe n’ubuyobozi bwiza, bakirinda ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza.

Yagize ati “Dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu, kandi mwishakemo ibisubizo bibafasha guhangana na byo mutangije amahirwe y’ubuzima bwanyu. Mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera u Rwanda.”

Rwiyemezamirimo ukiri muto Sylvain uri mu itsinda ryashinze ikoranabuhanga rya Tantine rifasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere yemeza ko abana b’abangavu bahura n’ibibazo bitandukanye. Yagize ati abana bari mu mashuli mato hamwe n’ay’ayisumbuye basigaye batwara inda inda zitateguwe niyo mpnvu bagomba kwiga ubuzima bw’imyororokere bakiri bato kugirango babashe kwirinda inda zitateguwe ndetse n’izindi ndwara bashobora kwandurira mu mibonano idakingiye.

Yongeyeho ati abantu bakwifashisha imbuga nkoranyambaga cyangwa kubiganiraho haba mu ngo no kwishuli kugirango bamenye amakuru ajyanya n’ubuzima bw’imyororokere.

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko mu mwaka umwe ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’umugore mu mwaka wa 2018 hagomba kuba hari intambwe yatewe mu gushakira ibisubizo ibibazo bicyugarije umuryango birimo guterwa inda kw’abangavu bari munsi y’imyaka 18.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza