Ubuzima

Imibereho myiza: Imiryango 6 yo mu karere ka Bugesera irasaba ubufasha bwo kubona ubwiherero

August-22
08:01 AM 2016

Ni imiryango itandatu yirukanwe muri Tanzaniya igatuzwa mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, batangajeko bafite ikibazo cy’ubwiherero kuko ngo basangira ubwiherero bumwe.

Nkuko babitangarije Radio1 ari nayo dukesha iyi nkuru, Iyi miryango yiganjemo ab’igitsina gore bavuga ko bafite ibibazo bitandukanye birimo kuba inzu bubakiwe zaratangiye gusenyuka ikibabangamiye kurusha ibindi ariko ni icyo kuba batagira ubwiherero iyi miryango itandatu yose ngo ikoresha ubwiherero bumwe gusa nabwo bwacukuwe kuri metero nkeya .

Ikindi aba baturage birukanywe muri Tanzaniya bagarukaho ni ikibazo cyo kuba batagira aho guhinga bavuga ko bafite amaboko yo gukora ariko ngo aho kuyakoresha niho badafite bavuga ko birirwa bakora ubusa cyane muri iki gihe cy’izuba babuze aho babuze aho bakorera amafaranga kugirango babone aho bakura ibyo barya ikindi aba baturage bagarukaho ngo ni ukuba badasurwa n’ubuyobozi bwaba ubw’akarere ndetse n’umurenge abayobozi ngo baheruka muri uyu mudugudu batuza aba baturage

K’uruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata burebwa ni iki kibazo,umunyamabanga nshingabikorwa w’uyu murenge Rurangirwa Fred yavuzeko barimo gukora raporo ikubiyemo ibibazo by’aba baturage ishyikirizwe ubuyobozi bw’Akarere, gusa kubijyanye ni igihe aba baturage baba baboneye igisubize uyu muyobozi yavuzeko usaba ategereza guhabwa ngo bo bagiye gusaba ubuyobozi bubakuriye aho buzabahera niho nabo bazasubiriza ibibazo by’aba baturage .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza