Ubuzima

I Nyamirambo Matimba,Korodoro ku isonga,indiri mu busambanyi muri Kigali

March-11
02:40 AM 2017

AHF (AIDS Healthcare Foundation) Rwanda Umuryango udaharanira inyungu ufasha mu kurwanya Virusi itera Sida mu bihugu binyuranye ku isi ndetse ukaba warashyizeho kiyosike zitanga udukingirizo ku buntu ahantu hane mu mujyi wa Kigali hazwi kuba uburaya bukabije ariho mu Migina, Matimba (ari nayo ibarizwa mu gace ka Nyamirambo) , Korodori na Sodoma aho muri Gashayantare 2017 hatanzwe udukingirizo ibihumbi 40000. Izi nzu (Kiosk) zikoreramo umukozi ushinzwe guha abaturage bakeneye udukingirizo.

Imibare yashyizwe hanze na AHF Rwanda igaragaraza ko matimba ari ruharwa mu kugaragaramo ubusambanyi buri hejuru ugereranije n’ahandi .

Umukozi ukurikirana umunsi ku munsi imikorerere y’izi kioske John Hakizimana ukorana na AHF Rwanda itanga udukingirizo ku buntu yabwiye ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ko imibare y’ukwezi kwa Gashantare ishyira Matimba ku mwanya wa mbere wahatangwa udukingirizo twinshi .

Yagize ati mu kwezi kwa Gashyantare, I Matimba hatanzwe udukingirizo ibihumbi 24000 ni ukuvuga hakozwe uduturu 857 ku munsi umwe nitwo . Ku mwanya wa Kabiri haza giporoso korodoro hatanzwe ibihumbi 16000, ku mwanya wa gatatu haza Migina I Remera ho hatanzwe ibihumbi 13000 hagakurikiraho Gikondo Magerwa Sodoma haratanzwe ibihumbi 11600.

Iradukunda Solange w’imyaka 16 ukora uburaya yabwiyeYeejo.rw mu ko yishimye cyane kuba abonye ahantu azajya akura udukingirizo tw’ubuntu. Yagize ati “ Ndadukoresha ariko natuguraga amafaranga yanjye kandi tune twatuguraga amafaranga 500, ubu sinkitugura.”

Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye hifashihijwe agakingirizo bifasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ndetse no kwirinda inda zitateguwe.

Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC ryavuze ko impamvu iyi gahunda yatangiriye muri aka gace ari uko abagera ku 8% batuye mu murenge wa Rwezamenyo byagaragaye ko banduye agakoko gatera Sida.

-


Uyu muryango AHF watangiye mu Rwanda kuva mu mwaka 2006 ukaba ukorera mu bihugu 38 ku isi, no mu bihugu 10 by’Afurika harimo n’u Rwanda. Taliki ya 17 Werurwe,AHF Rwanza izizihiza imyaka 10 imaze ikorerera mu Rwanda.


Irebere Video urubyiruko rwishimira itangwa ry;udukingirizo ku buntu

Irebere mu mafoto hatangizwa ishyirwaho rya Kiosk zitanga udukingirizo rwa AHF ku buntu

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza