Ubuzima

Huye World AIDS Day : Urubyiruko rwakiranye umuneza udukingirizo (video)

December-02
12:29 PM 2016

Taliki ya mbere Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya agakoko gatera SIDA. Mu karere ka Huye urubyiruko rwifatanije n’abandi kwizihiza uyu munsi aho hakinwe inkinamico,imbyino ndetse byumwihariko gutanga ku buntu udukingirizo mu mujyi wa Huye.

Urubyiruko rwitabiriye rwasabwe ko kurandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA biva mu muntu imbere dore ko ntawundi. Visi meya ushinzwe imibereho y’abaturage yagize ati buri wese uri hano ni we wenyine ufite igisubizo cyo kurwanya SIDA.
Ibi byagarutsweho kandi n’umuyobozi wari uhagariye ibikorwa bya AHF Rwanda dore ko uyu muryango udaharanira inyungu watanze udukingirizo ndetse ugapima agakoko gatera SIDA k’ubuntu. John Hakizimana waturutse AHF Rwanda ati umuntu ku giti cye ni igisubizo uri bwishakemo cyo kwirinda.Yaba ubutumwa watanga, kwigisha abantu kwirinda ni umusanzu n’ingambo zo kurwanya icyorezo cya Sida.

Haba mu mujyi wa Huye ndetse n’ahandi hakorewe ibikorwa byo gupima ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA byarakozwe aho mu mujyi wa Huye hapimwe ndetse hagaragaramo abanduye. Etienne Hakizimana umuyobozi wo mu cyiciro cyo kwirinda yagize ati I Huye hapimwe 306 aho abagera kuri 6 banduye agakoko gatera SIDA.Taliki ya mbere Ukuboza hose hamwe AHF Rwanda yapimye abagera kuri 901 aho 27 basanze baranduye. Mbere y’uko Ukuboza bigera twapimye abagera k 5531 aho 133 basanze baranduye. Ikindi hatanzwe k’ubuntu udukingirizo 198000.

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida taliki ya mbere ukuboza aho Insanganyamatsiko yagiraga iti “ Sida iracyahari duhaguruke tuyirwanye.”

John Hakizimana wo muri AHF Rwanda aganiriza urubyiruko

Dore uko byari byifashe mu mashusho

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza