Ubuzima

Hari urubyiruko rwifuza kwiteza agashinge kaboneza urubyaro mu mwanya w’agakingirizo

January-26
13:06 PM 2018

Urubyiruko rwo mu mkarere ka Karongi ruvuga ko hari abakigira isoni zo kugura agakingirizo bituma hakigaragara abakobwa batwara inda zitateganyijwe, ndetse hari abahitamo gusaba kujya muri gahunda ziboneza urubyaro aho gukoresha agakingirizo.

Abasore n’inkumi bo mu murenge wa Mubuga mu kagari ka Ryaruhanga ntibarya indimi ku kijyanye no kuba bakora imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi idakingiye, ibintu bituma hari abana banyara bagacikiriza amashuri.

Aba bifuza kwemererwa kuboneza urubyaro, ibintu bita ko byagabanya ikibazo cy’inda z’indaro mu rubyiruko.

Nubwo agakingirizo kakabarinze icyarimwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda, bagatera umugongo bavuga ko bibatera isoni zo kujya kukagura.
Umutoni Chantal, umukobwa w’imyaka 23 dusanze mu isanteri ya Ryaruhanga yagize ati “n’ubundi ntanubwo urubyiruko rugitinya SIDA, rutinya inda gusa. Urubyiruko rwo mu mujyi rwo rushirika ubwoba, naho abo mu cyaro naho wakamuhera ubuntu ahita avuga ngo bamenye ko ngiye gusambana?”

Uretse abakobwa batinya kugura agakingirizo ariko, abasore bavuga ko bashyigikiye kuboneza urubyaro ku bakobwa, ndetse ngo n’uwabaha udukingirizo ku buntu byarushaho kugabanya inda zitateguwe.

Sibomana Augustin, umusore w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye we avuga ko ataterwa ipfunwe no kugura agakingirizo.

Umunyamakuru amubajije niba yahita ajya kugura agakingirizo atazuyaje yagize ati “nubu zana amafaranga njye kukaguzanira.”

Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ko mu nk’uko mu mujyi wa Kigali hari aho udukingirizo dutangirwa ubuntu, nabo baduhawe byarushaho kubafasha kwirinda ingaruka ziterwa n’imibonano mpuzabitsinda idakingiye.

Uwera Olive, umuyobozi wa ARBEF mu karere ka Karongi avuga ko bafasha urubyiruko mu buryo bwo kuboneza urubyaro babaha udukingirizo ariko ko hari uburyo bataruha nko gutera agashinge.

Gusa ngo ababagana babaha ibinini, cyangwa bakabasaba gukoresha agakingirizo. Anasaba urubyiruko gutinyuka kugana iki kigo mu gihe rwahuye n’impanuka yo gutwara inda zitateganyijwe kuko barugira inama hakabaho no kururinda gusama mu gihe amasaha 72 atararenga imibonano mpuzabitsina ikozwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na HDI ku bufatanye na Leta n’indi miryango itari iya Leta bwagaragaje ko 47% by’inda ari izidateganyijwe, muri zo 22% ba nyirazo bashaka kuzikuramo.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza