Ubuzima

Gasabo:Umuryango utagira aho uba uratabaza inzego zibishinzwe kubafasha

July-26
16:02 PM 2016

Umuryango wa Bizimana Innocent ubarizwa mu mudugudu wa Kabuhunde ya II, mu kagali ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya, ni mu karere ka Gasabo, uravuga ko watereranwe n’inzego za Leta; ni nyuma y’aho uyu muryango ugaragarije ko nta cyiciro cy’ubudehe ubarizwamo, ukaba kandi utanagira aho uba dore ko naho ucumbitse hagira ubwiherero ahubwo iyo bakubwe bitabaza ibihuru.
Inzego z’ibanze zivuga ko uyu muryango utatereranywe, cyokora ukemera ko utari uzi ikibazo cy’ubwiherero, ariko ngo zigiye kugikemura vuba.

Nkuko tubikesha Tvone Rwanda ,uyu muryango ugizwe n’abantu batandatu umusaza n’umukecuru, hamwe n’umuhungu wabo ufite abana batatu, uraboneka ko aho utuye hatujuje ibyangombwa. Nta bwiherero bafite, kuko wifashisha igihuru, ibikurura umwanda kuko abaturanye n’uyu muryango bakubwira ko babangamiwe n’umwanda ushyirwa mu gihuru.

Umuryango ubarizwa mu batejwe imbere n’imiyoborere myiza izina bahawe, umusaza Bizimana Innosenti , kuri ubu ufite umukecuru urembye, wemeza wivuye inyuma ko ntacyo inzego z’ubuyobozi zamufashije. Uyu musaza mu magambo ye aragira ati: “ Ntabwo nabeshya ngo nta rwego ntagezemo, nagiye ku mudugudu ntacyo bamariye, nagiye no ku murenge ntacyo bamariye. ”

Umuhungu mukuru wo muri uyu muryango ufite abana batatu batari kumwe na nyina, binavugwa ko ari we ubatunze, yasobanuriye Tvone ko akesha amaramuko kwikorera imicanga, twamubajije niba nta kiciro cy’ubudehe bashyizwemo, ngo byumvikane niba koko bakwiye kwirwanaho cg se gufashwa , mu gisubizo birumvikana cye yagize ati :” Nta cyiciro rwose badushyizemo , cyokora niba tunakirimo simbizi ntabwo nigeze njya kubaza. ”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko imibereho yawo itameze neza, bityo bagasanga inzego za Leta hamwe n’abaturage bari bakwiye kugira icyo bawufasha , umwe muri aba baturage aragira ati :” Birababaje kubona umuryango nkuyu uriho mu buzima buteye uku, aho barya bibagoye, ndetse bakaba batanagira ubwiherero, urabona ko bifashisha ibihuru, ibiteje ikibazo no mu baturanyi babo. ”

Ubuyobozi bw’akagali ka Gacuriro aho uyu muryango ubarizwa, ugaragaza neza ko uyu muryango washyizwe mu cyiciro cya mbere , kandi ko unahabwa ubufasha bwose, gusa ukemera ko ikibazo cyo kutagira ubwiherero kitari kizwi, ngo ariko bugiye kugikemura. Uwamahoro Jeanne d’Arc umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gacuriro, ni mu murenge wa Kinyinya , ngo birashoboka ko uyu muryango utakurikiranye.

Mu kiganiro yagiranye na Tvone yagize ati:” Uyu muryango turawuzi, ndetse ubarizwa mu cyiciro cya mbere, wanashyizwe ndetse no muri gahuda ya VUP, ubwo rero birashoboka ko uyu muryango utakurikiranye ngo umenye icyiciro ubarizwamo, nah ku bijyanye n’ubwiherero ntabwo twari tukizi, ariko tugiye kugikurikirana. “

Mu gice kibarizwamo uyumuryango, habarurwa imiryango 30 y’abatejwe imbere n’imiyoborere myiza, muri aba harimo abashoboye kwibumbira mu makoperative, abandi baguma mu mwuga wabo wa gakondo wo kubumba.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza