Ubuzima

Gasabo: Babyakira gute iyo basanze banduye agakoko gatera Sida?

July-04
00:07 AM 2017

Mu mujyi wa Kigali,igikorwa cyo gupima virusi itera Sida (HIV) ku babyifuza ku buntu ndetse bakanamenya aho bahagaze. Bamwe muri bo bagaragaza ukwiyakira gutandukanye nyuma yo kubwirwa n’abajyanama amakuru mabi y’uko bamaze kwandura virusi itera sida.

Mu gihe k’iminsi 2 mu imurikagurisha rya JADF Gasabo hagiye hagaragara abantu bamaze kwandura virusi itera Sida bakagaragaza amarangamutima atandukanye.
Umujyanama mu ivuriro rya Remera yadutangarije bimwe mu byo abisanze baranduye bavugaga ati” umugore umwe yatunguwe no kumva amakuru mabi avuga ati Mana yanjyee!! Ni ibiki bimbayeho, wasanga naranduye kubera nakoze imibonano n’undi mugabo wubatse na abandi bari bacecetse bakiriye ibisubizo byabo kuko bari bazi neza ko bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse ubona nta kibazo bafite.

Yongeyeho ko Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 24 rwo rwicuza ibyo rwakoze, bamwe bibaza icyabateye kubikora (imibonano idakingiye), abandi batangira kwibaza uwaba yarabanduje, naho abandi bo baba bavuga ko bagiye gupfa muyindi minota ukumva bari kwicuza bavuga ngo “iyo nkoresha agakingirizo ibi byose ntibiba bimbayeho”.

Etienne Hakizimana ushinzwe ubwirinzi muri AHF Rwanda agaragaza ko abanduye virusi itera sida bagabanutse muri iri murikagurisha rya Gasaba ryo gupima ababyifuza ku buntu. Hakizimana ati” muri iyi serivise yo gupima virusi itera sida ku buntu, dufite umubare muke w’abanduye agakoko gatera sida bangana n’abantu 8 banduye muri 199 bapimwe, ndetse banahita banahabwa n’ababapimye isanamitima cyangwa se ubutumwa bubafasha kwiyakira ako kanya. Turizera ko AHF Rwanda izakomeza gukwirakwiza iki gikorwa cyo gupima ku buntu by’umwihariko urubyiruko n’abagore atari mu mujyi gusa ndetse no mu byaro.

Gupima byakorwaga hanatangwa inyigisho za mbere na nyuma yo gupimwa, mu rwego rwo gutanga icyizere cyo kubaho neza ku bisanze baranduye ndetse bakajya banasura ibigonderabuzima bibegereye bagakomeza guhabwa inyigisho za ngombwa. Iri murika ryafashije abantu ndetse banahabwa udukingirizo tw’ubuntu 2850 na AHF Rwanda.


AHF Rwanda yashyikirijwe igihembo n’akarere ka Gasabo mu gutanga servise z’ubuntu

Raporo y’imbaturabukungu EDPRS 2 ya 2013-2018 iragaza ku kwibanda ku nyigisho zigezwaho buri wese ndetse n’imiryango ku byerekeye agakoko gatera Sida, gutanga imfashanyigisho, gukwirakwiza udukingirizo no kugenzura ko abarwayi ba sida bose bahabwa ubufasha.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza