Ubuzima

Gasabo: Ababyeyi baratabaza kubera kurara rwantambi bashaka amazi

August-17
05:21 AM 2017

Abaturage biganjemo abagore barataza basaba ko inzego zibishinzwe zakora uko zishoboye zikababonera amazi kuko niyo agerageje kuza aza muma saa sita zijoro ibi bigatuma barara bakanuye bategerejeko amazi.

TV1 iganira n’umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Jabana Uzayisenga Jean Bosco yagize ati:”Mubiganiro tugirana nabo tubabwirako badakwiye kohereza abana kuvoma nijoro ariko icyo kuba amazi ari make byo biterwa n’uko aho dufatira amazi isoko yaho amazi yagabanutse muri iki gihe cy’izuba ariko tukaba twabasezeranyako ikibazo cyabo kizakemuka muri iyi ngengo y’imari ya bibiri na cumi n’umunani. ”

Uzayisenga akomeza avuga ko nubwo amazi aza mu masaha ya nijoro bitari bikwiye ko abana ndetse n’abagore aribo bajya gushaka amazi kuko bashobora guhura nabagizi banabi babahohotera.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza