Ubuzima

Gahunda yo guherekeza umufana wa APR warohamye mu kivu nyuma y’isubikwa rya Super Cup

September-26
06:26 AM 2017

Niyongabo Pacifique w’imyaka 23 y’amavuko wari usanzwe akunda ndetse agafana ikipe ya APR FC yarohamye mu kivu ahita apfa ku cyumweru taliki ya 24 Nzeli ubwo yari koga mu kivu igihe yari ategereje ko umukino wabereye i Rubavu kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 wasubukurwa aho Rayon Sport yari yatsinze 2-0 APR FC nyuma y’uko umuriro ubuze kuri stade .

Umurambo wa Niyongabo waje kurohorwa kuwa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017 maze bahita bawujyana ku bitaro gukorerwa isuzuma.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Niyongabo Pacifique yarangije amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza .

Gahunda yo guherekeza umurambo biteganijwe kuri uyu wa kane taliki ya 28 Nzeli I saa saba Nyacyonga haruguru y’ivuriro ari naho hari kubera ikiriyo.


Niyongabo mbere yo kurohama akitaba Imana

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza