Ubuzima

Dore umuti ku bantu bagira ibibazo byo kurwara bari mu modoka

August-19
16:43 PM 2016

Bamwe mu bantu bagenda mu binyabiziga bitandukanye, usanga hari abahura ni ikibazo cyo kumerewa nabi mu modoka cyangwa mu ndenge, bakagira isereri hari n’abaruka iyo byageze kure.

Abakunze kugira iki kibazo usanga benshi babwirwako ntacyo bakora ngo gikire, hari n’abafata icyemezo cyo kureka ingendo zose zibasaba kugenda mubinyabiziga bibatera ibibazo.

Bimwe mu bimenyetso abagira ibibazo mu modoka bahura nabyo , harimo kwiyumva nabi muri rusange, kwayura, kubira ibyuya, kugira umusinziro, kugira amacandwe menshi, kugabanuka k’umuvuduko w’umutima, isesemi no kuruka.

Ibi bimenyetso byose biterwa n’uko ubwonko buba bubona ikinyuranyo hagati y’ibyo amaso abona mu rugendo n’ibyo umubiri wamenyereye.

Nkuko bitangazwa na Doctissimo umuntu uhura na bene ibyo bibazo mu rugendo hari ibyo yakora akagubwa neza

- Kwirinda ibituma urugendo ruba rubi(Umunuko w’itabi,ibiryo nuwibikomoka kuri petrol)
- Kurya indyo yoroshye mbere yo gufata urugendo
- Kwinjiza umwuka ukonje
- Guhekenya shikarete nabyo birafasha
Mugihe kandi ugira ibibazo mu modoka cyangwa mu ndenge hari ibyo ukwiye kwirinda.
- Kwirinda gukoresha telefone cyangwa mudasobwa ndetse no kwirinda urusaku
- Kwirinda kureba buri kintu cyose gitambutse

Mu gihe ibyavuzwe byose bitagize icyo bifashije, hari imiti muri Farumasi irinda isesemi yagufasha gusoza urugendo rwawe neza, imiti uhawe uyifata iminota 30 mbere y’urugendo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza