Ubuzima

Byinshi wamenya ku kamaro k’amazi

December-05
17:40 PM 2016

Kunywa amazi menshi ni ingirakamaro k’umubiri

Umubiri w’umuntu ugizwe na 60% by’amazi. Ni ukuvuga ko buri karema ngingo k’umuntu kaba karimo n’igice cy’amazi.Kunywa amazi rero bituma ingingo z’umuntu zikora neza cyane, bityo bikanamurinda indwara za hato na hato zishobora guturuka ku gukora nabi kwa zimwe mu ngingo ze tutibagiwe n’uko ashobora no kugira ikibazo cy’umwuma mu mubiri. Ikindi cy’ingenzi dusanga mu mazi ni Calcium ifasha umubiri wacu kwiyubaka.

kunywa amazi ni ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko amazi meza aba arimo imyunyu ngugu ifasha amagufa gukomera ndetse hakabamo n’izindi ntungamubiri zitandukanye zifasha umubiri kugubwa neza.

Amazi meza kandi aba akungahaye ku ntungamubiri zifite uburemere bungana na 1.500gm/little d’eau. Zimwe muri izo ntungamubiri dusanga mu mazi twavuga nka calcium, magnesium, sodium, potassium,calcium dusanga mu mazi ifite akamaro nk’iyo dusanga mu mata ndetse no mu biribwa ibonekamo. Bivuze ko muri litilo y’amazi meza dusangamo calcium iri hagati ya 150mg na 600mg/little.
Ikindi ngo n’uko umuntu mukuru agomba kuba afite calcium ingana na 900mg ndetse na 1000mg ku bagore batwite n’abonsa kuko baba bakeneye ntungamubiri nyinshi ndetse n’amazi mu mubiri by’umwihariko.

Calcium rero dusanga mu mazi meza tunywa ndetse no mubyo dufungura ngo ifite umumaro ungana 50% mu mubiri wacu kuko ngo igira uruhare runini mu kubaka umubiri wacu ndetse no mugusana uturemangingo tumwe na tumwe dushobora kwangirika ndetse ikanadufasha mu gukomeza amagufa birinda umuntu kuba yabura “équilibre” (kwema).

ifoto: Internet

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza