Ubuzima

Byatangajwe ko bamwe mu bitabiriye Expo Rwanda 2017 basanganwe agakoko ka SIDA (Amafoto na Video)

September-17
14:01 PM 2017

Ku nshuro ya 20 hasojwe ku mugaragaro imurikagurisha Expo Rwanda tariki ya 6 Nzeri i Gikondo hatangajwe imibare yababashije guhabwa serivisi yo gupimwa SIDA k’ubuntu no guhabwa udukingirizo tw’ubuntu aho hagaragaye abantu basanzwe banduye agakoko gatera SIDA.

Mu mibare yatangajwe n’ikigo AHF Rwanda cyakoze serivisi yo gupima bagaragaje ko urubyiruko rwitabiriye kwipimisha SIDA ndetse abasanganwe ubwandu bakazakurikiranwa bakanahabwa imiti.

John Hakizimama wari uhagarariye AHF Rwanda muri Expo mu gikorwa cyo gupima yatangaje ko hari abasanganwe ubwandu ariko bagiye gukurikiranwa.
Hakizimama yagize ati Abanduye twarabafashe tubahuza n’amavuriro ngo bakurikiranywe ndetse bahabwe imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA no guhabwa n’izindi nama z’imyitwarire zigenewe umuntu ubana na virusi itera SIDA.

Ngiruwinsanga Zephanie wapimwe sida yagize ati naje muri expo mbonye aho bapima SIDA kubuntu ndaza ngo bandebere. Iyi service ni nziza kandi irihuta.nabashije kumenya igisubizo cyanjye. Kwipimisha ni byiza kuko bituma umuntu amenya uko ahagaze ndetse wasanga wanduye ukamenya uko wakomeza kwirinda.
Kuba mfashe udukingirizo bizamfasha igihe ngiye gukora imibonanompuzabitsina.

Rusanganwa Leon Pierre ushinzwe ubwirinzi bwa Sida mu rugaga rw’abikorera PSF yagaragaje ko ari byiza ko abitabiriye imurikagurisha babashije kumenya uko bahagaze mu kwirinda SIDA barinda amagara yabo.
Rusanganwa yagize ati ubu turi gukiza amagara y’abanyarwanda.Uyu mwaka wabaye amahirwe yo gukiza amagara y’abantu aho dushima AHF Rwanda yakoze igikorwa cy’iintangarugero mu gutanga iyi serivisi yo gupima Sida k’ubuntu.

Abantu bagera ku ibihumbi Magana abiri mirongo itanu (250000)nibo bitabiriye iri murikagurisha aho bamenye izi serivisi z’ikigo AHF Rwanda zo gupima SIDA k’ubuntu no gutanga udukingirizo natwo tw’ubuntu ndetse abantu 2500 nibo bapimwe ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA. Iki kigo kiri mu bigo 433 byitabiriye imurikagurisha ry’umwaka a 2017.

Amafoto

Itsinda ryapimaga ubwandu bw’agakoko gatera SIDA

Video

Share

Ibitekerezo (1)

  1. iradukudunda theobard 18 Nzeri, 11:05

    turabashimira kumakuru mezza mutugezaho imana ibarinde

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza