Ubuzima

Byagaragaye ko abana bakomoka ku babyeyi batandukanye kakunze kugerwaho n’umubyibuho ukabije

August-03
17:25 PM 2017

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu bo muri Kaminuza ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko abana bakomoka ku babyeyi batandukanye bakunze kugerwaho n’umubyibuho ukabije.

Daily mail itangaza ko Prof. Jon Maner wari wayoboye ubushakashatsi yagize ati “ Kubaho muri iyo mibereho mu gihe ukiri umwana bigaragaza ko bigoye, kuba abantu bateganya uko bazabaho mu gihe kizaza biragorana icy’ingenzi ni uguharanira kubaho neza uyu munsi.”

Mu Bufaransa cumi na batanu ku ijana by’abaturage bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ariko umuryango ushinzwe iterambere n’ubukungu uvuga ko icyo cyorezo gishobora gukomeza kwiyongera ku buryo gishobora kugera kuri makumyabiri na rime ku ijana mu mwaka wa bibiri na mirongo itatu haba mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza