Ubuzima

Amaherena na amataratara bishobora gutera kanseri y’ubwonko

August-02
09:23 AM 2016

Uko iminsi igenda ihita, niko ni iterambere ryihuta, ndetse ntiwatinya kuvugako isi ifite umuvuduko ukabije mu iterambere.Iterambere usanga rigizwe na byinshi aho twavuga; nk’ubukungu, n’ikoranabuganga.

Ikorenabuhanga ni imwe mu nkingi ya mwamba ituma iterambere ryihuta ndetse rikagera hose.Telephone zigendanwa ni umwe mu misaruro y’ikoranabuhanga rikataje ku isi yose, aho usanga udafite telefone afatwa nk’uwasigaye inyuma kandi unasanga abatayifite ari mbarwa.

Telefoni zigendanwa ni ibikoresho byifashishwa na benshi cyane ku Isi kandi bakaba bagengwa na zo mu buryo batazi zikanagira ingaruka nyinshi ku buzima.
Uko umuntu akoresha telefone kenshi niko bishobora kumukururira izindi ngaruka kuburyo we adahita abimenya.

Nkuko tubikesha urubuga Protection Ondes rwatangaje ko ibikoresho by’ibyuma harimo amataratara ndetse n’amaherena byongera 25% ku ngaruka zo kwandura kanseri y’ubwonko kubakoresha telefoni zigendanwa babyambaye.

Abahanga bo muri Espagne bakoze ubu bushakashatsi, bavuze ko ibyuma byiganjemo amataratara n’amaherena bikurura cyane mu gihe umuntu avugira kuri telefoni, bikaba bishobora gukururira kanseri y’ubwonko ukoresha telefoni zigendanwa.

Ikindi ngo ni uko abana na bo baba bafite ingaruka nyinshi zo kuba bakwandura iyi kanseri iterwa no kuvugira kuri telefoni umwanya munini kuko ubwonko bwabo buba butarakura neza bigatuma imikorere y’ubwonko bwabo itagenda neza ari nabyo bibaviramo ingaruka zo kwandura kanseri ku kigero cya 50% kurusha uko abantu bakuru bayandura.

Nyuma y’ubu bushakashatsi, benshi bahise bibaza icyakorwa ngo hirindwe iyi ndwara ya kanseri iteye inkeke isi.Umuti waba uwo kureka gukoresha telefone, ariko se ko tubona isa naho yamaze kwigarurira ubuzima bwa buri munsi bw’abatuye isi, wabaho gute udakoresha itumanaho rya telefone?

Ingamba zo kwirinda iyo kanseri zirahari.
1.Ugiye gukoresha telefone agomba gukuramo amataratara n’amaherena.
2.Gukuraho ibikoresho byibyuma byegeranye n’amatwi mugihe ugiye kwitaba telefone.
3.kwirinda gukoresha telefone umwanya munini kuko nabyo bishobora kwanduza iyi kanseri

Nubwo mu buzima bwa buri munsi aho isi igeze umuntu akenera gukoresha telefone igihe kitari gito, abatuye isi bakwiye gutekereza kubuzima bwabo kuko burya “amagara araseseka ntayorwe”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza