Ubuzima

Akamaro ko kurya imineke k’umubiri w’umuntu kaba ari akahe?

January-18
11:17 AM 2017

Imineke ni kimwe mu biribwa by’ibanze ndetse ni n’ urubuto rwa kabiri mu zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu, dore ko unatuma umutima ukora neza.

Umuneke ufasha kwituma neza, kugabanya umunaniro (stress), ukagabanya indwara z’umutima kandi ngo unagabanya ububabare mu gihe cy’imihango ku bagore no ku bakobwa.
Umuntu afite ikibazo cyo kwituma bimugoye (constipation), iyo ariye imineke bikemuka, kuko yifitemo utudodo (fibres), dufasha muri icyo kibazo.

Undi mumaro w’umuneke ni uko ugabanya indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Imineke kandi ngo ifite potasiyumu ituma imikaya ikora neza kandi ikanafasha umutima gukora neza.Imineke kandi igabanya kwiheba.

Nk’uko igitabo k’imkirire myiza gikomeza kibivuga , Ibi ngo biterwa n’uko imineke ifite aside yitwa (tryptophan acids) igabanya kwiheba n’umunaniro mwinshi.

Abakobwa bahura n’uburibwe mu gihe cy’imihango, ngo bajya barya imineke aho gufata ibinini, kuko imineke ifite vitamine B6 igabanya isukari mu maraso bityo n’ububabare bukagabanuka. Ikindi ni uko imineke yongerara ubwonko ingufu.

Mu bushakashatsi bwakozwe ngo basanze imineke ifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu atekereza neza kandi vuba.Usibye imineke, ubusanzwe abantu bakaba bagirwa inama yo kujya barya imbuto, kuko zifitiye umubiri akamaro, imyumvire mibi ko imineke ari iy’abana, ikaba ariyo kwamaganirwa kure, ahubwo n’abantu bakuru bakihatira kuyirwa kubera akamaro gakomeye tuvuze hejuru.
Imineke iri mu biribwa umubiri ukeneye cyane.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza