Ubuzima

Akamaro k’ubuki mu buzima bw’umuntu

December-07
16:46 PM 2016

Ubuki ni ikinyobwa cyangwa se ikiribwa, bitewe n’uko ubyumva ariko akamaro kabwo ko ni kamwe ntigaterwa n’uko ubyumva.

Mu Rwanda haboneka Ubuki nubwo bushobora kuba ari buke ugereranyije n’ababukeneye mu gihugu kandi bwakunze kuvugwaho kuba ku giciro cyo hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda muri rusange.Nyamara kuba buhenze, ntibivuze ko udakwiye kwigomwa nibura nka gatatu mu cyumweru ugafata ikiyiko kimwe cyabwo, kuko akamaro kabwo gafite inyungu nyinshi ku buzima bwacu.
Ubuki bwifitemo intungamubiri n’ubushobozi bwo kurinda indwara z’umutima ndetse na bumwe mu bwoko bwa Kanseri.

Mu bushakashatsi buheruka bwagaragaje ko ubuki bugabanya uburibwe mu mubiri ndetse n’abantu bakunze kugira ibibazo byo kuribwa mu nda, ngo ubuki ni umuti ukomeye. Ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya udukoko (bacteries) dutera indwara twinjira mu ruhu cyangwa mu mubiri mu buryo butandukanye.

Abasiganwa ku maguru ba kera bakundaga kwifashisha ubuki ngo barusheho kwitwara neza mu marushanwa. Ubushakashatsi bwahereye kuri urwo rugero rwabo, buza kuvumbura ko ubuki bufite ubushobozi bwo kugenzura urugero rw’isukari mu mubiri kandi bugafasha gusubirana ingufu kurusha ibindi bintu biryohera. Ubuki buvura inkorora, byagaragaye nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku bana barenga 100 bari barwaye inkorora, aho basanze ubuki bukora cyane ku nkorora kurusha umuti wa dextromethorphan.Ikindi ubuki ni isoko ikomeye y’ibitotsi.

Ubuki kandi bufite akamaro ko kugira uruhu rutoshye, kuvura ubushye, kurwanya ubukonje mu mubiri n’ibindi.Akamaro k’ubuki ni kenshi, gusa ufite bumwe mu burwayi bwavuzwe haruguru, koresha ubuki urebe impinduka. Si ngombwa kandi gutegereza ko urwara, ahubwo niba utajyaga unabukoresha, bitangire ubu kugirango wirinde indwara nyinshi mu buzima bwawe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza