Ubuzima

AHF Rwanda iri gupima SIDA k’ubuntu abari kwitabira Expo 2017 (Amafoto na Video)

August-31
05:07 AM 2017

Mu imurikagurisha mpuzamahanga Expo Rwanda 2017 riri kubera I Gikondo, abitabiriye bakomeje kwegerezwa serivisi zo kwipimisha ubwandu bushya bw’akakoko gatera SIDA ku nkunga ya AHF Rwanda.

Umwe mu bipimishije uri mu kigero k’imyaka 20 yishimiye ko yabashije kumeneya uko ahagaze . Yagize ati naje kwipimisha ngo ndebe uko mpagaze.nabonye bidatinda aho bakoresheje agashinge gato maze nyuma y’iminota itatu bari bampaye igisubizo kandi nasanze nta kibazo mfite.

Iri murikagurisha ryatangiye kuva taliki ya 22 Kanama kugeza taliki ya 6 Nzeli ikaba igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda made in Rwanda.

Kuva iri murikagurisha ryatangira hamaze gupimwa abahera ku 1700 biganjemo urubyiruko aho abantu 9 gusa aribo basanganwe ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA bagahita batangira guhabwa imiti ku buntu no gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza