Ubuzima

AHF Rwanda imaze kwigisha Urubyiruko rugera ku bihumbi 10 uko rwakumira SIDA n’inda zitateganyijwe (Amafoto na Video)

February-05
06:08 AM 2018

Nteziryayo Narcisse ushinzwe gukumira ubwandu bw’agakoko gatera sida muri AHF Rwanda avuga ko bashimishwa cyane no kuba urubyiruko ruza ari rwinshi mu bikorwa byo kubyina ariko ngo n’ubutumwa bwo gukumira ubwandu bushya bwa SIDA baba bateze amatwi cyane.

Ubu butumwa butangirwa ahabereye amarushanwa y’urubyiruko mu byo kubyina azwi nka National Street Dance Competition

Nteziryayo Narcisse aganira na Yeejo.rw yagize ati “twagiye tuzenguruka mu ntara zose […] ni byiza twebwe nka AHF kubona urubyiruko rungana gutya ruza, twabonye ko bifuza guteza imbere impano zabo ariko n’igihe twatangaga ubutumwa bwo gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA no gukumira inda zitateganyijwe abana bari bateze amatwi banifuza kumenya aho serivizi zacu ziri kugira ngo bazitabire.”

Nteziryayo avuga ko bitewe n’ubwitabire buhagije bw’urubyiruko mu bice binyuranye by’igihugu banyuzemo, iki gikorwa cy’amarushanwa atangirwamo ubutumwa bwo kwirinda SIDA azakomeza hakanigwa ku buryo yaba mu bihembwe.

Umuhuzabikorwa w’aya marushanwa, Murenzi Emerito avuga ko i Kayonza ari bwo babonye urubyiruko rusaga 1000, mu gihe mu bindi bice hazaga abasaga 2000, by’akarusho mu mujyi wa Kigali ngo bagiye buzura salles yateganyijwe; akavuga ko abasaga ibihumbi 10 bamaze kwitabira no guhabwa ubu butumwa.

Aya marushanwa azasozwa tariki 17 Gashyantare 2017, amatsinda ya mbere akazahembwa ariko nabwo hagatangwa ubutumwa bwo gukumira ubwandu bwa SIDA n’inda zitateganyijwe.


Nteziryayo Narcisse ukora muri AHF Rwanda atanga ubutumwa

Miss Kalimpinya ni umwe mu batanga ibiganiro byo kwirinda Ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA n’inda zitateguwe mu marushanwa ya AHF Rwanda National Street Dance Competition

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza