Ubuzima

Abanyeshuri bize ubuforomo n’ububyaza baratakamba kubera amafaranga bacibwa

August-17
05:25 AM 2017

Abanyeshuri bize ubuforomo n’ububyaza batangaza ko badafite ubushobozi bwo kuba bakwishyura amafaranga bacibwa mbere yuko bakora ikizamini kibinjiza mu rugaga rwababyaza n’abaforomo .
Bakomeza bavuga ko bakubiswe n’inkuba nyuma yaho bamenyesherejwe ko ntawe uzemererwa gukora ikizamini giteganijwe mu kwezi kwa Nzeli atabanje kwishyura kandi bari baziko aya mafaranga bazayishyura barabonye akazi.

Nkuko tubikesha Radio1 umunyamakuru wayo wagerageje kubaza ababishijwe yangiwe kuvugana n’ubishinzwe ndetse agerageje kumuvugisha kuri telefone amusubizako amafaranga amuhamagaje apfuye ubusa ntacyo yamutangariza.

Aba banyeshuri bakomeje kwibaza uko bizagenda ngo dore ko ntanubushobozi bafite bwo guhita bishyura aya mafaranga agomba kwishurwa bitarenze taliki ya 30 Kanama.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza