Ubuzima

Abakoresha massage baritonde kuko hari abatabyemerewe

August-26
08:58 AM 2016

Muri iyi minsi tugezemo, abantu batari bake bakunze kwibasirwa ni umunaniro ukabije ahanini uterwa no gukora cyane ariko tutirengagije ni ihinduka ry’imibereho y’abantu.

Abantu benshi bahuye ni iki kibazo cyo kunanirwa usanga bashaka ibisubizo, hari abahitamo gukora imyitozo ngororamubiri, abandi bagahitamo kuryama ariko abenshi bahitamo kugana abaganga babakorera inanura mubiri rizwi mu ndimi z’amahanga nka(Massage).

Impuguke muby’ubuvuzi zitangazako nubwo abantu benshi bahuye ni ikibazo cyo kumva bananiwe bihutira kujya gushaka ababakorera massage ngo burya hari abatemerewe gukora izi massage.

Dore bamwe mu bantu batemerewe gukorerwa massage:

1.Niba ufite ibibazo byerekeranye n’urwungano rw’amaraso, harimo kuva cyane cyangwa se kuvura kw’amaraso kutagenda neza
2.Niba ufite ibisebe cyangwa se ubushye ku mubiri
3.Niba waravunitse cyane amagufa
4.Niba ufite izindi ndwara zikomeye zibasira amagufa
5.Niba ufite ikibazo gitera imitsi yawe kwifunga, ntibashe gutambutsa amaraso neza
6.Mu gihe utwite cyangwa se urwaye kanseri, ni byiza kubanza kubaza muganga niba ushobora gukorerwa massage.

Ubusanzwe massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza