Ubuzima

Abagore n’abakobwa bakwiye kurinda imyanya y’ibanga yabo kwangirika

September-22
11:17 AM 2016

Benshi mu bagore cyangwa abakobwa ntabwo bajya bamenyako ibyo bakora cyangwa bambara baziko ari ukurimba bishobora kwangiza ubuzima bwabo cyane imyanya yabo y’ibanga.

Nkuko tubikesha urubuga aufeminin ngo imyanya y’ibanga y’umugore ni kimwe mu bice by’umubiri bikwiye kwitabwaho kburyo bwihariye ariko usanga benshi bibeshya kuburyo iyi myanya y’ibanga ifatwa.

Dore bimwe mu bishobora kwangiza imyanya y’ibanga ku bagore cyangwa abakobwa

1.Kwihanaguza amapamba atose mu myanya y’ibanga
2.Isuku ikabije abakobwa n’abagore bakunze kwibeshyako gukora isuku mu myanya y’ibanga buri kanya bakoresha ibikoresho bitandukanye ari byiza, ariko sibyiza kuko bishobora gutuma microbe zangiza iyi myanya.
3.Imyenda ifashe cyane
4.Gukoresha amasabuni.

Abagore n’abakobwa bagirwa inama yo kujya banywa amazi menshi kuko afasha mu kwirinda impumuro mbi mu myanya y’ibanga, ikindi bakagirwa inama yo gukoresha amazi gusa kandi meza mu isuku ya buri munsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza