Ubukerarugendo

Ibyo wamenya kuri Umugwaneza witangiye kuyobora ba Mukerarugendo mu nzira ya Kivu belt kuva na kera n’aho yakuye igitekerezo?

December-26
05:07 AM 2017

Mansuet Umugwaneza ni umusore w’imyaka 30 akaba atuye mu karere ka Rubavu ariho afite association ikomeye y’aba guides hano mu Rwanda kuko kugeza ubu amaze kwegeranya urubyiruko rw’abasore 8. Iki kigo kikaba kiyobora ba mukerarugendo n’abandi bashyitsi biganjemo abanyamahanga bifuza gutembera u Rwanda uko gutembera kukaba gufite umwihariko wo gukora urugendo rurerure kuva Rubavu kugera Rusizi ndetse no mu ishyamba rya nyungwe aho banyura umuhanda wa Kivu Belt wuzuye muri iyi ntara y’uburengerazuba. Bakaba bakora uru rugendo rwa kilometer zirenga 225km n’amaguru cyangwa n’igare. Aho iyo bakoresheje amaguru bakoresha iminsi 11. Naho bakoresha igare bagakoresha iminsi hagati ya 3 na 4

Aganira n’umunyamakuru wa Yeejo.rw yamutangarije ko iyo ahagurutse i Rubavu agiye gukora urugendo rw’amaguru yerekeza Rusizi aba ahetse igikapu kitari munsi y’ibiro 15kgs, kiba kirimo ibikoresho by’urugendo byiganjemo ibyo bararamo n’ibyo bambara, ibyinshi mu byo bakenera nk’amafunguro babisanga mu nzira ku bacuruzi batandukanye bagenda banyuraho, aho yemeza ko agitangira ubu bukerarugendo yakoze ubukangurambaga ku bantu batandukanye aho banyura kuburyo batangiye nabo kubaka amazu yagenewe abashyitsi ba mukerarugendo kuko tuganira yagize ati: “abantu batangiye kubaka guest house ari twe tubagiriye inama. Ntiwabaga wabona aho bacuruza amazi mbere, […] njye ndi mubakoze discovery y’iyi nzira bwa mbere.” Amaze gutahura ko ba mukerarugendo benshi bakenera umuntu wizewe wo kubayobora no kubereka ibyiza bitatse uduce batazi yahisemo gufungura urubuga rufasha abakeneye umuyobozi wizewe kubona amakuru kuri facebook aho yarwise Kivu Tour Guides Association, rukaba rubumbira hamwe ibikorwa akora na service atanga kubakiriya be ndetse n’uburyo bamubona.

Akaba akora aka kazi kuva mu mwaka wa 2009 aho yatangiye kugira iki gitekerezo kuva mu mwaka wa 2004 ubwo yigaga mu ishuri rya ETO Kibuye, icyo gihe akaba yarakoraga urugendo na bus za ONATRACOM aho yakoreshaga igihe kigeze ku masaha 7 bari mu modoka bitewe n’uburyo umuhanda wari warangiritse, agatangira kwibaza uko byamera abaye ari amaguru umuntu ari kugenza.

Ajya gutangira uyu mushinga we rero yatangiye abantu bamwita umusazi ngo ntazabona abakiriya ariko ubu bitewe na marketing zitandukanye agenda akora, akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo abanyamahanga! Aho yemeza ko mu kwezi adashobora kubura byibuze amakipe 2 ajyana muri uru rugendo.

Dore ko ubu yamaze no gufungura ishyirahamwe ahuriramo na bagenzi be 15 aho buri wese aba ashobora kwishakira abakiriya ubundi agashyira 15% by’ayinjiye ku rugendo muri association bakaba bafite intego ko rizakura rikaba rinini mu minsi iri imbere. Si urugendo rwa Rubavu Rusizi akora gusa kuko n’iyo umukiriya yifuza ko bajyana ahandi hari ubwiza nyaburanga atazuyaza bityo akaba ngo nk’iyo amujyanye mu birunga kureba ingagi iyo agezeyo amuhereza abayobora ba mukerarugendo baho bityo nawe ubwe agahinduka mukerarugendo.

Bimwe mu bikoresho akoresha muri urwo rugendo harimo amagare n’amashingi bararamo mu ijoro bamaze kubigura muri association ariko iyo haje itsinda rigari ibikoresho bikaba bicye babikodesha ahandi mu bigo biyafite bya hafi aho. Iyi gahunda afite ikaba imufasha kwiteza imbere muburyo umushinga afite ashimishwa n’uburyo ugenda ukura unajya mu bikorwa gahoro gahoro bityo akaba afite gahunda zo kuwagura ugakwira urwanda hose hirya no hino hari ahantu nyaburanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza