Imikino

Valens Ndayisenga yatangaje ibibazo bibiri by’ingutu biri kumuzengereza nyuma ya Tour du Rwanda

November-29
10:00 AM 2016

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ,Valens Ndayisenga yatangaje ibibazo bibiri by’ingutu biri kumuzengereza mu mukino w’amagare

Nyuma yo kwegukana irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda rya 2016, Valens Ndayisenga ukiri mu Rwanda ahou bu ari ku ivuko i Rwamagana yashyize ahagaragara imbogamizi ubu ziri kumuhangayikisha ndetse zishobora no gusubiza inyuma iterambere rye mu mukino w’amagare.
Aganira na Ten sports yemeje ko kuba nta masezerano arongererwa mu ikipe ye yo muri Afurika y’Epfo ndetse nta na manager (umureberera inyungu ze) afite ari bimwe mu bibazo bimuhangayikishije.

Yagize ati nk’ubu ikipe yanjye ya Khubeka nta masezerano mashya irampa .umwaka utaha nta masezerano nzaba mfite.Mbonye ikipe y’indi byanshimisha kurushaho.Ikindi kugeza ubu nta manager mfite wamfasha kubona indi kipe cyangwa se kuba nakwamamariza ibigo bitandukanye. Uwo nawe abonetse akaza akamfasha hari icyo byanzamuraho haba mu mikinire no mu mibereho.

Valens Ndayisenga amaze gutwara Tour du Rwanda ebyili dore ko yegukanye iyo mu mwaka wa 2014 na 2016.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza