Imikino

Urugendo rwa Frank Ntilikina ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda mu mukino wa Basketball kugera yinjiye muri NBA

November-16
15:39 PM 2017

Ntilikina ni umukinnyi ukomeye wa Basket wavukiye mu Bubiligi ariko akaba avuka ku babyeyi bombi b’abanyarwanda. Ntirikina yavutse ku itariki 28 Nyakanga 1998 nyuma amaze kugira imyaka itatu baje kujya mu gihugu cy’Ubufaransa. Ku myaka itanu nibwo yatangiye gukina umukino wa basket akinira ikipe yitwa Saint Joseph mu Bufaransa. Yakomeje akinira iyo kipe kugeza aho agiriye mu ikipe yitwa Strasbourg IG’s youth academy afite imyaka 15.

Mu Kuboza 2015,Ntilikina yasinye amasezerano na SIG Strasbourg azageza kuri 30 Kamena 2019, muri Mata 2017, Ntirikina yagiye ku rutonde rw’abakinnyi ba NBA.kuva muri Kamena uyu mwaka yagiye ku rutonde ndakuka rwa NBA. Ku itariki 5 Nyakanga 2017 Ntilikina yasinye amasezerano n’ikipe ya New York knicks.

Ntilikina yatsinze ibitego bye byambere ku itariki 28 Ukwakira bakina na Blooklyn Nets aho batsinze ku manota 107-86.. Ntirikina yafashije cyane ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa mu gutwara igikombe cy’abana batarengeje imyaka 18 yatsinze we wenyine amanota 31.

Ntirikina niwe mukinnyi w’umwana muri NBA ku myaka ye 19. yahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gihugu cy’Ubufaransa igihe yakiniraga ikipe ya SIG Strasbourg of LNB Pro A. mu mwaka wa 2016 yahawe igihembo cy’abatarengeje imyaka 18 bitwaye neza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza