Imikino

Umutoza Katauti yikomye Bakame nyuma yo kunganya na AS Kigali

October-01
18:04 PM 2017

Ku munsi wa mbere wa shampiyona nibwo ikipe isanzwe ifite igikombe cya shampiyona yanganije na As Kigali igitego 1-1 maze umutoza wungirije yikoma umuzamu Bakame ko ari we wakoze amakosa.

Nyuma yaho umutoza mukuru Olivier Karekezi yohereje umwungiriza we ngo aganire n’itangazamakuru ,nibwo katauti yikomye umuzamu Bakame agira ati iyo usuzuguye umupira nawo uragusuzuguza. Twashakaga gutsinda ariko turanganije.buriya umutoza w’abazamu Ramazani araza kumuganiriza.

Naho k’uruhande rw’umuzamu Bakame we yasobanuyeko umupira waje awubona nta n’umukinnyi wamuteye igihunga ariko uramucika ugana m’urushundura ndetse yemeza ko ikosa yakoze mu mikino ikurikira azikosora.

Ikipe ya Rayon sport yishyuwe igitego umukino usigaje iminota mike ngo urangire k’umunota wa 88 k’umupira w’umuterekano watewe n’umukinnyi wa As Kigali Iradukunda Eric Radu. Rayon Spory yari yabonye igitego k’umunota wa 42 gitsinzwe na Bimenyimana Caleb nyuma yo guhusha penaliti maze agasongamo igitego umuzamu amaze kuruka umupira.

reba hano uko Katauti na arekezi babwira abakinnyi iyo batsinzwe igitego

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza