Imikino

Umunyarwandakazi yatorewe kuzasifura igikombe cy’Isi

January-28
13:24 PM 2017

Iyi nkuru nkuko tuyikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bivugwako Mukasanga w’imyaka 27 yatoranyijwe mu batoza 10 bo mu kibuga hagati beza muri Afurika ubwo yari yitabiriye amahugurwa ya “CAF Elite A course” yabereye muri Cameroun mu Ukwakira umwaka ushize.
Ibi byamuhesheje gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2016 cyabereye muri Cameroun mu Ukuboza cyegukanywe na Nigeria.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryatangaje ko kuri uyu wa Kane ryamenyeshejwe na Massimo Busacca ukuriye abasifuzi muri FIFA ko uyu Munyarwandakazi yatoranyijwe mu basifuzi 45 bazatoranywamo abasifura igikombe cy’Isi cy’abagore.

Aba basifuzi 45 bo hagati mu kibuga na 88 bo ku mpande batoranyijwe mu barenga 750 bemewe na FIFA ku Isi hose.
Mbere yo gufata urutonde ndakuka rw’abasifuzi bazerekeza mu Bufaransa muri 2019 gusifura igikombe cy’Isi, aba batoranyijwe bazabanza guhabwa amahugurwa atandukanye, bakore ibizamini birimo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze, ubuhanga mu gusesengura umukino, ndetse n’amategeko ya FIFA agenga umukino.

Muri Gashyantare uyu mwaka bazerekeza muri Portugal mu mwiherero uzakurikirwa no kwitabiri irushanwa ry’igikombe cy’amakipe y’ibihugu y’abagore ryitwa “Algarve Cup” rizanasifurwa na 12 bo hagati na 24 bo ku ruhande muri aba batoranyijwe.
Biteganyijwe ko nyuma bazanitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore bari munsi y’imyaka 17 kizabera muri Uruguay n’icy’abatarengeje imyaka 20 kizabera mu Bufaransa muri 2018.

Abasifuzi bazaba bitwaye neza mu bizami bitandukanye bazahabwa muri iyi myaka ibiri, bazajya i Zurich mu Busuwisi ku cyicaro cya FIFA mu ntangiriro za 2019 ari nabwo izahitamo abazasifura igikombe cy’Isi uwo mwaka mu Bufaransa bitewe n’uko bazaba bitwaye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza