Imikino

Umukino wa Rayon sports na Rivers united wimuriwe nyuma y’icyunamo

March-27
05:00 AM 2017


Ibi ni ibyamaze kwemezwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ inafite umuyobozi mushya umunyamadagascar Ahmed Ahmed.

Ibi bibaye nyuma yaho mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports biciye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bandikiye CAF bayisaba ko umukino nyafurika wa CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Rivers United ko wakigizwa inyuma kuko igihe uyu mukino wari uteganyujwe u Rwanda ruba ruri mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.


Rivers United izakina na Rayon sports

Uyu mukino wari uteganyijwe hagati ya tariki 7 n’9 maze uwo kwishyura ukaba hagati ya tariki 13 Na 15, umukino ubanza ukaba uzabera muri Nigeria tariki ya 15 Mata 2017, hanyuma uwo kwishyura ukabera mu Rwanda tariki ya 23 Mata 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza