Imikino

Umugore ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore ku isi ari mu Rwanda

August-09
03:09 AM 2017

Madamu Surai Bareman ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore ku isi ari mu Rwanda aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama yari ari kugirana ibiganiro n’abayobozi mu bya tekinike kumupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, bakaba bari kuganira by’umwihariko ku isura y’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda akaba kandi ari mu Rwanda mu gihe aje kwitabira inama izabera muri Convention kuva kuri uyu wa 09 Kanama 2017 igamije gutera umwete umugore w’umunyafurika na Aziya kujya mu nzego zifata ibyemezo .

Bareman yatangiye ashima igihugu cy’u Rwanda uburyo cyateje imbere umugore muri rusange aho mu gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo cyiza mu myanya y’imbere ku isi. Ndetse ngo si ibyo gusa kuko no mu mupira w’amaguru umugore ntiyasigaye inyuma aho yagize ati: “Ubu mu Rwanda sekereteri general wa FERWAFA ni umugore, ibi bigaragaza rwose ko umugore afite ijambo.”

Bareman akaba yashimiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo kuko ubu mu Rwanda habarurwa abasifuzi n’abatoza benshi babifitiye ubushobozi aho bafite Licence B ya IEFA na Licence C ya CAF.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza