Imikino

Umufasha wa Jado Dukuze akomeje gufana ikipe ze na nyuma yo kubyara

July-24
15:35 PM 2017

Nubwo abenshi mu rubyiruko rw’abakobwa iyo bamaze kurushinga bahindura imico imwe n’imwe abandi bakitwararika ku bikorwa bimwe na bimwe bakoraga bakiri mu bukumi ariko kuri Barahira Fidela siko byagenze .

Barahiira Fidela ni umufasha w’umunyamakuru w’imikino Jado Dukuze aho bashakanye bose bakunda ruhago no gufana kakahava. Barahira yakomeje gufana kuva akiri inkumi ndetse na nyuma yo kwibaruka .

Uyu mutegarugori Barahira aganira n’ ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati nkiri umukobwa ibyishimo nabikeshaga ruhago kandi ko kugeza magingo aya nta cyahindutse kuko mu buzima bwa kibyeyi ntajya mbura umwanya ruhago, kuko nanubu ni kimwe mu bintera ibyishimo mu buzima kuburyo ngo ikipe yanjye iyo yatsinzwe nshobora no kurara ntariye kubera agahinda.

Fidela abajijwe amakipe afana yagize ati: “muri shampiyona yo mu Rwanda mfana bikomeye ikipe ya Rayon sport FC hanze y’urwanda ndi umufana w’akadasohoka wa Chelsea FC mu Bwongereza.”

Fidela akomeza agira ati “gushaka kwanjye ndetse no kubyara kwanjye ntibyabangamiye na mba imifanire yanjye kuko mfata umwana wanjye tukajyana muri sitade. Umugabo wanjye nawe ntibimubangamira kandi ntitunafana amakipe amwe dore ko umutware we afana Manchester United!”

Uyu mufana ukomeye wa aragira inama bagenzi be b’ababyeyi cyane abagore kudaheranwa gusa n’imirimo yo mu rugo kuko gufana ikipe runaka cyangwa kujya muri sitade warabyaye cyangwa wajyanye umwana wawe ntacyo bitwaye.

Barahira Fidela ni umwe mu bakunzi bakomeye b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda akaba n’umwe mu bagize Fan Club y’ikipe ya Rayon Sport mu mugi wa kigali.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza